Ku nshuro yaryo ya mbere, iserukiramuco ry’ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ryiswe JAMAFEST kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare, i Kigali hatangiye ibikorwa by’ibanze bitegura itangira ryaryo ku mugaragaro rizaba ku munsi w’ejo ku wa 12 Gashyantare.
Mu byari biteganyijwe harimo kwiyerekana mu mbyino no mundirimbo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali byatangiye saa tatu za mugitondo.
Ibindi byari biteganyijwe kuri uyu munsi ni ukuzamura amabendera kuri Stade y’ibihugu byitabiriye ari byo u Rwanda, u Bugande, Tanzaniya, u Burundi na Kenya.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco ryateguwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) na Minisiteri ya Siporo n’umuco mu Rwanda (MINISPOC), uteganyijwe kuzaba ku munsi w’ejo tariki ya 12 Gashyantare 2013 kuri Petit Stade saa 15h00.



















TANGA IGITEKEREZO