00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero “Inyamibwa” ryizihije isabukuru y’imyaka 15

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 24 February 2013 saa 04:51
Yasuwe :

Itorero Inyamibwa, rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda ryizihije imyaka 15 rimaze rishinzwe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, i Butare.
Mu gitaramo cyo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 15, imbyino, indirimbo, imivugo n’ubuhanzi bunyuranye byashimishije abantu, ribasogongeje ku muco wo gutarama wa Kinyarwanda.
Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yagabiye Inyamibwa inka, mu rwego rwo kurishyigikira no kugaragaza ko rihesha ishema Akarere ka Huye rikoreramo (…)

Itorero Inyamibwa, rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda ryizihije imyaka 15 rimaze rishinzwe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, i Butare.

Mu gitaramo cyo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 15, imbyino, indirimbo, imivugo n’ubuhanzi bunyuranye byashimishije abantu, ribasogongeje ku muco wo gutarama wa Kinyarwanda.

Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yagabiye Inyamibwa inka, mu rwego rwo kurishyigikira no kugaragaza ko rihesha ishema Akarere ka Huye rikoreramo muri kaminuza NKuru y’u Rwanda. Yavuze ko iyi nka izitwa izina ry’Inyamibwa, nk’izina ry’itorero.

Mbaraga Raymond, umwe mu bantu batanu bagize igitekerezo cyo gushinga itorero inyamibwa, yatangaje ko intera imaze kugerwaho ugereranyije nuko batangiye ari iyo kwishimirwa cyane, ati“Dutangira mu mwaka w’1998, twari munsi y’abantu cumi na batanu kandi nabo kubabona bigoranye, nyamara ariko ubu biragara ko uyu umunsi umubare w’abagize Inyamibwa ari munini, ndetse abifuza kuryinjiramo biyongera buri munsi, icyo gihe kandi twari tukishakisha ariko ubu hari ubushobozi n’ubumenyi bifatika.”

Kwizera Fulgence, wari umuyobozi mukuru w’Itorero Inyambiwa, yabwiye IGIHE ko kugira ngo bagere kubyo bagezeho habayeho ubwitange asobanura ko biba bigoye gufatanya amasomo no no kubyina ku banyeshuri.

Kugeza ubu abagize itorero inyamibwa bagera ku 180, mu kurushaho guteza imbere umuco Nyarwanda, Inyamibwa batangiye gutoza kubyina abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GOB) ndetse na College Immaculee de Conception riherereye i Save. Barateganya gutangiza irindi torero ry’Inyamibwa mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka wa 2013.

Imyino z'iwacu i Rwanda abatari bake bajya bazikumbura ngo barebe aho abakobwa n'abasore bakaraga umubyimba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages