Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitari, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013 yafunguye ku mugaragaro iserukiramuco ry’ ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryiswe izina rya JAMAFEST.
Iri serukiramuco ribaye ku nshuro yaryo ya mbere, rikaba ryarateguwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ufatanyije.
Mu mbyino zerekana umuco wa buri gihugu ziherekejwe n’ ingoma, ni ko iri serukiramuco ryatangijwe.
Afungura iri serukiramuco, Minisitiri Mitari yijeje abatuye Afurika y’Iburasirazuba ko ibikorwa by’umuco bizakomeza guterwa inkunga, kuko ubukerarugendo bunyuze mu muco bwinjiza amafaranga nk’ubundi bwose. Ubukerarugendo nk’ubu bwinjije miliyoni 592 z’amadolari kuva mu mwaka wa 2008 mu Rwanda.
Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko JAMAFEST ari igikorwa cyiza kandi gikomeye, “kuko kizafasha gusangira imico kandi umuco ari wo uranga umuntu.” Yongeyeho ati “Ntiwahuza abantu udahereye mu guhuza imico yabo ngo babanze bayisangire kandi bamenyane.”
Amwe mu mafoto yo gutangiza JAMAFEST



















TANGA IGITEKEREZO