“Twararebye dusanga ari ngombwa ko dusigasira umuco wacu, kuko tubona ko hari aho usanga ugenda wibagirana, tugomba rero kwikubita agashyi tugahesha agaciro iby’iwacu cyane cyane umuco wacu hato utazasibangana cyangwa ukamirwa n’iy’ahandi.”
Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Ingabire Nellie, Umuyobozi wa sosiyete “Beautful People, Beautful Country” mu kiganiro yagiranye ni IGIHE kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Kanama 2012.
Ibi abivuze mu gihe isosiyete ayobora ikomeje gutegura igitaramo kizataramirwa n’Itorero ryo mu Rwanda ’’Inganzo Ngari’’ rifatanije n’itorero ryo muri Uganda ryitwa ’’Ndere’’, kikazabera muri Serena Hotel i Kigali kuwa 24 Kanama 2012 i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ingabire avuga ko bimaze kugaragara cyane cyane muri muzika, ko hari Abanyarwanda batagiha agaciro injyanya nyarwanda ahubwo bakitabira izo hanze. Ni muri urwo rwego igitaramo cyateguwe kugira ngo Abanyarwanda basubirane umutima wo gukunda umuco nyarwanda.
Avuga kandi ko bimaze kugaragara ko hari abategura ibitaramo, Abanyarwanda bose ntibabyisangemo nyamara ari ibyabo.
Ingabire avuga ko igiciro cyo kwinjira mu gitaramo kidakanganye. Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 20,000 mu myanya y’icyubahiro ndetse na 10,000 ahandi hose hasihaye.
Yongeraho ko hari abo igiciro kibera kinini ariko abandi ntibibe uko, ibi ariko biterwa naho igitaramo kibera kuko Hoteli nayo iba ikenewe kwishyurwa.
Kuri uwo munsi hateganijwe ko CD na DVD z’imbyino nyarwanda (Iz’Inganzo Ngari) ndetse n’iza Abagande (Ndere) zizagurishwa.
Karemera Emmery, Umuyobozi mu Inganzo Ngari avuga ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro ku Banyarwanda muri rusange kuko kibasubiza kugira urukundo rw’inganzo yabo, kumenya kuba hamwe mu bitaramo no kwiga imigenzereze myiza yaranze Abanyarwanda.
Avuga ko nyuma y’umuganura wabereye i Nyanza ku ya 3 Kanama 2012, ubu hakurikiyeho icyo gitaramo cyaguye gihuje ibihugu bibiri by’ibituranyi, ku ya 29 Nzeri 2012, Inganzo Ngari ifatanije n’abashoramari bo muri Uganda na yo ikazataramira i Kampala.


















TANGA IGITEKEREZO