00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavugira inka mu bukwe bw’ubu baba basigaye ari abahashyi gusa

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 19 December 2012 saa 10:22
Yasuwe :

Benshi mu bavugira inka mu bukwe baravugwaho kuba batandukira umuco kubera ahanini amagambo bakoresha adakwiriye kuba akoreshwa muri icyo gihe.
Aba ubundi bitwa “Abisi b’amazina y’inka” mu muco nyarwanda, baba bafite inshingano zo gusingiza inka n’akamaro ifitiye Abanyarwanda.
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, akaba n’umushakashatsi ndetse n’umwanditsi mu by’umuco n’amateka bya kinyarwanda, avuga ko abisi bo muri iki gihe basigaye bagaragara cyane nk’abashaka indonke aho kubahiriza umuco. (…)

Benshi mu bavugira inka mu bukwe baravugwaho kuba batandukira umuco kubera ahanini amagambo bakoresha adakwiriye kuba akoreshwa muri icyo gihe.

Aba ubundi bitwa “Abisi b’amazina y’inka” mu muco nyarwanda, baba bafite inshingano zo gusingiza inka n’akamaro ifitiye Abanyarwanda.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, akaba n’umushakashatsi ndetse n’umwanditsi mu by’umuco n’amateka bya kinyarwanda, avuga ko abisi bo muri iki gihe basigaye bagaragara cyane nk’abashaka indonke aho kubahiriza umuco.

Yagize “Ni abahanzi b’inda. Ni ba ’mpange ndonke’. Usanga ahanini baba bagamije gusetsa abantu ngo bahembwe mu by’ukuri bataye inshingano zabo.”

Ubusanzwe mu muco nyarwanda kugira ngo umwisi yite inka yagombaga kuba yarayirambagije ayizi neza (ibisekuru n’inkomoko yayo). Ngo kuba muri iyi minsi nta bagikwa inka ahubwo bakwa amafaranga kandi bakanga bakagira umuhango wo kuvuga inka mu birori byabo, abaganiriye na IGIHE bavuga ko ari ho usanga hava gutandukira umuco.

Amwe mu magambo umunyamakuru wa IGIHE yiyumviye ubwe mu bukwe butandukanye bwabereye mu mujyi wa Kigali arimo nk’aya:

– Umukobwa yonse inka azayigaramira

– Uwo asanze ni intore, mu minsi iri imbere azumva icyubahiro cyayo

Umwe muri aba bisi utarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara yabwiye IGIHE ko ibyo bakora ari umurage kandi bumva k’ubwabo nta gutandukira kurimo kuko ngo no mu Kinyarwanda habamo gutebya.

Turacyagerageza kuvugana n’Umukuru wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface ngo agire icyo abidutangarizaho dore ko ari muri bamwe bafite inshingano zo gusigasira umuco mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages