Bamwe mu bayobozi bakunze kuvanga indimi mu Kinyarwanda, igihe bageza ijambo ku mbaga y’abaturage, bagiye kwigishwa imikoreshereze myizima y’Ikinyarwanda.
Dr. Niyomugabo Cyprien Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, avuga ko abayobozi bavanga indimi mu rurimi rumwe kimwe n’abandi bose babikoresha ari amakosa.
Agira ati “ Turateganya gutegura amasomo azajya atambuka ku ma radiyo, televisiyo no mu Nteko Ishinga Amategeko, kugirango bamenye imikoreshereze y’Ururimi rw’Ikinyarwanda.”
Niyomugabo avuga ko ayo masomo azajya aba akubiyemo imyandikire, y’inyunguramagambo, ikibonezamvugo n’ibindi byerekeye Ururimi rw’Ikinyarwanda.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko kuvanga indimi byabaye nk’umuco kuburyo bidashyizwemo ingufu Ururimi rw’Ikinyarwanda rwazimangana burundu.
Aha batanga urugero rw’uko hari nk’abayobozi usanga bavanga indimi mu gihe baba batanga ubutumwa bugenewe abaturage benshi yemwe ngo rimwe narimwe bakavuga ko batazi uko babyita mu rurimi rw’iwabo, bagahitamo gukoresha indimi z’amahanga.



















TANGA IGITEKEREZO