00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

08 Werurwe: Uri Mwiza Mama, Uri Mwiza Mawe Nkunda

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 8 March 2015 saa 03:42
Yasuwe :

Kera ururimi rukivugwa
Ha mbere Ikinyarwanda kikiri icyigwa
Nta mwana warengaga umwaka wa gatatu
Atazi mu mutwe, ku mutima no mu ndirimbo
Umuvugo "Uri Mwiza Mama"

Ni umuvugo ushima umubyeyi, usingiza urukundo rwe,
werereza ubumuntu agira, uhayagiza impuhwe n’ibambe rya kibyeyi
Ubwitange bwa Nyampinga nyakuri Mutima w’urugo
Umwe urusanga rugasuruka, yarusiba rugasuhererwa

Mubyeyi aho uri hose, umunsi mwiza
Uri Rudasumbwa, uri Inyamibwa.

Uri mwiza Mama

Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.

Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana.

Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.

Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti: "Kira kibondo! "

Nzakurata uko bigukwiye
Ibere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara
Ngo ejo ntazabona nituye!

Murezi utanga urugero rwiza
Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika

Ntujya usiba no kunkorera
Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.

Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana

Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.

Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje
Ni bwo nahereyeho njya kwiga.

Kutiganda mfasha n’abandi
Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo

Utagukunda Rugori rwera
Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.

Mutima mwiza uzira umunabi
Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurate

Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.

Ni ibyo ndangirijeho none
Ariko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza Mawe nkunda.

Hifashishijwe igitabo cyo gusoma no kwandika,
umwaka wa Gatatu w’Amashuri Abanza (Kitagikoreshwa)
Cyanditswe na Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC).

[email protected]
Twitter:@intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages