Sakwe, Sakwe …Soma!
Sakwe sakwe?
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga
Ngicyo: “Insina”
Sakwe sakwe?
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga
Ngicyo: ”Amateke”
Sakwe sakwe?
Abagwabiro bashinze inteko
Ngicyo: “imicaca”
Sakwe sakwe?
Abakobwa banjye babyina bose
Ngicyo: “Imirya y’inanga”
Sakwe sakwe?
Abakobwa banjye baranaga amajosi
Ngicyo: “Urugoyi rw’ibishyimbo”
Sakwe sakwe?
Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama
Ngicyo: “Imyugariro”
Sakwe sakwe?
Abakobwa banjye baraturanye ariko ntibaramukanya
Ngicyo: “Inkombe z’uruzi”
Sakwe sakwe?
Abakobwa banjye bikwije impindu bose
Ngicyo: “Imirizo y’imbeba”
Sakwe sakwe?
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse
Ngicyo: “Imirizo y’inka”
Sakwe sakwe?
Mfite ibiti; imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi
Ngicyo: “Ubwanwa”
Sakwe sakwe?
Mfite inka ni Rusimbukamigina
Ngicyo: “Imboni”
Sakwe sakwe
Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha
Ngicyo: “Ikigega kitagira amasaka”
Byanditse mu gitabo: Imvugo y’Abakurambere


















TANGA IGITEKEREZO