Nk’uko urubuga rwa wikipedia rubigaragaza, ururimi ni uruhurirane rw’ amagambo afite ubusobanuro ndetse n’uburyo bumwe buzwi akoreshwamo, rukoreshwa n’abanyagihugu cyangwa itsinda ry’abantu bafite ibyo bahuriyeho nko kuba batuye hamwe n’ibindi.
Ururimi ni bimwe mu bigize umuco w’igihugu kandi abasobanukiwe iby’umuco bavuga ko umuco ukura; ibi bisobanuye ko n’ururimi rushobora gukura cyangwa rukajya rwakira andi magambo bitewe n’aho ibihe bigeze.
Bamwe mu bayoboke b’amadini cyane cyane ay’abarokore (abavuga YeSu) bafite uburyo basigaye bagoreka amagambo asanzwe amenyerewe mu Kinyarwanda, cyane cyane iyo basenga cyangwa baririmba. Muri iyi nkuru turabagezaho amagambo cyangwa imvugo 8 zikoreshwa n’ abarokore mu buzima bwa buri munsi:
Umujakazi
Ubusanzwe umusuma ‘kazi’ wongerwa ku ijambo rivuga umuntu w’igitsina gabo kugirango bagaragaze ko noneho havugwa umugore. Ijambo ‘umuja’ ubwaryo rigasobanura umugore cyangwa umukobwa uri mu buhake, naho umugabo akitwa ‘umugaragu. Kwita umugore/ umukobwa uri mu buhake ‘umujakazi’ byaba ari ukumugira umugore/umukobwa ubugira kabiri.
Gahunda na porogaramu
Ubusanzwe ijambo ‘gahunda’ rihinduka ‘programme’ mu Gifaransa cyangwa ‘program’ mu Cyongereza. Kuvuga ijambo mu Kinyarwanda ukongera ukarivuga no mu rurindi rurimi rw’amahanga bisa nko gushyoma.
Imbere Z’amaso yawe
Bamwe mu barokore iyo basenga bagira bati: “Uwiteka Mana tuje imbere Z’amaso yawe. Nkeka ko baba bashaka kuvuga bati: “…tuje imbere y’amaso yawe”.
Umukozi w’Imana guturuka…
Abantu kandi bakunze gusobanura umuntu bagira bati: “kanaka guturuka hariya …”. Ibi bituma nibaza nti ese buriya baba bafite ubute bwo gutondagura inshinga ‘guturuka’ bagahitamo kuyigumisha mu mbundo?
Umutsima wanjye…
Abenshi mu matsinda y’abaririmbyi cyangwa se abaririmba ku giti cyabo, hari inyuguti cyangwa ibihekane bakunze kuvuga uko bitari, ibi bigatuma ijambo rihindura ubusobanuro. Urugero dufite aha ni ‘umutsima…’ bashaka kuvuga ‘umutima’. Gusa iyo havuzwe umutsima, bamwe bumva ikiribwa cyitwa umutsima.
Haguruka ku maguru yawe
Biramenyerewe ko iyo amadini menshi ateranije abayoboke basenga, bagera igihe bagasaba abantu guhaguruka, ubundi bakabasaba kwicara. Bamwe rero basigaye babwira abantu bati: “Muhaguruke ku maguru yanyu…”. Ese amaguru ko ari yo umuntu akoresha ahagarara, yayahagararaho ate? Nkeka ko ahubwo baba bakwiriye kuvuga bati: “Nimuhaguruke”.
Imbaraga y’Imana
Ku bijyanye n’imikoreshereze y’ijambo imbaraga, twifashishije Nsanzabera Jean de Dieu, umusizi akaba n’umwanditsi, atubwira ko ijambo ‘imbaraga’ ritajya riba mu buke ahubwo iteka rihora mu bwinshi. Yagize ati: “Nta mbaraga imwe ibaho’ ahubwo bavuga imbaraga z’Imana”.
Twamaganye imizimu y’ikuzimu
Naho ijambo ‘imizimu’, Umusizi Nsanzabera yongeye kutubwira ko iryo jambo ritabaho, ahubwo ijambo ririho rizwi ari ‘abazimu’. Akomeza asobanura ko kugeza uyu munsi abantu bitiranya ubusobanuro bw’ijambo abazimu kuko hari benshi babyitiranya n’abadayimoni. Yabisobanuye agira ati: “Abazimu ni abantu bose bapfuye, naho abazima bakaba abakiriho ku isi. N’iyo umuntu yaba ari umutagatifu ariko akaba atakibaho, uwo ni umuzimu”.
Ese inkomoko y’izi mvugo ni iyihe? Ese ziriyongera cyangwa ziragabanuka? Urubuga ni urwanyu mukagira icyo mubivugaho.



















TANGA IGITEKEREZO