00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinyarwanda ... Bagukubite ingegene bakugire incike! Nceceke?

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 30 November 2014 saa 11:54
Yasuwe :

Umunyarwandakazi yakoze mu nganzo, ahimba umuvugo wamagana iyangizwa ry’ururimi gakondo "Ikinyarwanda. Aribaza niba ururimi rwakwangirika Benerwo barebera bagaceceka, we akibaza agira ati : "Nceceke? (Mu Kinyarwanda gishya bandika "Nsheceke?")
Uyu Munyarwandakazi yamye yanga ’Ururyogo’, ntiyemera kuvuga ’Uruntazi’, ntiyiyumvamo ’Urukonjo’. Mu muvugo we, Umugwaneza aterura agira ati:
Kinyarwanda Rurimi Rwanjye
Nakumvise nkivuka nkuvuga nkivuka Mpamagara Mawe na Dawe, Nakura Nyogokuru na (…)

Umunyarwandakazi yakoze mu nganzo, ahimba umuvugo wamagana iyangizwa ry’ururimi gakondo "Ikinyarwanda. Aribaza niba ururimi rwakwangirika Benerwo barebera bagaceceka, we akibaza agira ati : "Nceceke? (Mu Kinyarwanda gishya bandika "Nsheceke?")

Uyu Munyarwandakazi yamye yanga ’Ururyogo’, ntiyemera kuvuga ’Uruntazi’, ntiyiyumvamo ’Urukonjo’. Mu muvugo we, Umugwaneza aterura agira ati:

Kinyarwanda Rurimi Rwanjye

Nakumvise nkivuka nkuvuga nkivuka
Mpamagara Mawe na Dawe,
Nakura Nyogokuru na Sogokuru
Ngo ngusimbuze uruntazi n’urukonjo
Ko nakuze ngutandukanya n’ururyogo
Ni gute nagutenguha nkwitiranya n’urukonjo
Ngutera ubukonje wari ususurutse unsusurutsa
Bagukubite ifuni mbatize umurindi bakurandure

Nceceke?

Urunduke ndeba nsigarane iki se rurimi rwanjye
Nceceke?
Baguhindure isura baguhumanye wari umuzi wanjye
Nceceke?
Bakumaremo isa kandi njye nawe dufitanye isano
Nceceke?

Kinyarwanda rurimi Gakondo
Kinyarwanda mukondo w’ibyo namenye
Kinyarwanda mukondo w’ubumenyi narahuye
Kinyarwanda nkingi y’umuco wacu
Mukondo w’ubumenyi narahuye
Wandyoheye mawe avuza ubuhuha
Wandyoheye masenge ancira imigani
Bagukubite ingengene bakugire incike?

Nceceke?

Wandyoheye muri Alifu na Gatigisimu
Wanyuze mu turirimbo twaririmbaga
Turi ibitambambuga dutambagira iwacu
Wanyuze mu ikeshamvugo no mu mazina y’inka
Wandyoheye mu bisigo no mu byivugo binyuranye

Wandyoheye mu kibonezamvugo
Binkundisha amasaku n’uturemajambo
Ari nabyo byatumye mbona wihagije
Ndagukunda mu migenzo no mu mihango ya kinyarwanda
Reka mbashyirireho "KIRAZIRA"
Kugutesha agaciro, kugukoroga no kukuroga
Nibihagarare

Rurimi nkunda n’umutima wanjye wose
Reka ngufatire ifumba nkumire abaguhumanya
Kinyarwanda rurimi rwa Kanyarwanda
Bakurwaze sharukoro bagutere ubusembwa
Uri ururimi rwujuje ibyangombwa bagutobe

Nceceke?

Nzasubira ngutera ubuse
Abagupfobya Nzabarega
Ku manzi z’abasizi batakwima agaciro
Uramuke Kinyarwanda tuzasubira

Umuvugo wa Vestina Umugwaneza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages