00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyapa byanditse mu ndimi z’amahanga mu bitaro bibangamiye abazi Ikinyarwanda gusa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 11 July 2013 saa 07:27
Yasuwe :

Hamwe na hamwe kwa muganga hari ibyapa byanditse mu ndimi z’amahanga bigaragaza ibihakorerwa. Abazi izo ndimi z’amahanga nibo babisobanukirwa cyane kurusha abumva Ikinyarwanda gusa. Abaturage batandukanye bifuza ko mu ndimi zandikwa hadakwiye kuburamo Ikinyarwanda.
Kanyankore, ufite imyaka 56, IGIHE cyamusanze mu bitaro bya CHUK yayobewe aho umurwayi we wari wakoze impanuka aherereye, dore ko bari bamujyanye aho indembe zijyanwa muri “soins intensifs”.
Yagize ati: ’’Umuvandimwe wanjye (…)

Hamwe na hamwe kwa muganga hari ibyapa byanditse mu ndimi z’amahanga bigaragaza ibihakorerwa. Abazi izo ndimi z’amahanga nibo babisobanukirwa cyane kurusha abumva Ikinyarwanda gusa. Abaturage batandukanye bifuza ko mu ndimi zandikwa hadakwiye kuburamo Ikinyarwanda.

Kanyankore, ufite imyaka 56, IGIHE cyamusanze mu bitaro bya CHUK yayobewe aho umurwayi we wari wakoze impanuka aherereye, dore ko bari bamujyanye aho indembe zijyanwa muri “soins intensifs”.

Yagize ati: ’’Umuvandimwe wanjye yakoze impanuka, batubwiye ko ari hano muri ibi bitaro, none barabwiye ngo nijye kurebera muri “soins” niba ariko babwiye byanyobeye maze iminota irenga 20 nahayobewe uwo ndi kubaza ari kumbaza izina babwiye nkananirwa kurivuga!”

Yakomeje avuga ko iyo babimubwira mu rurimi yumva rw’Ikinyarwanda, atari kumara iyi minota yose azenguruka ibitaro.

Nubwo ibi bitagaragara gusa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Theobald we aganira na IGIHE yagize ati "Icyo kibazo turakizi kandi hari gahunda ihari yo kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda iruhande rw’izo zindi zigaragaza ahatangirwa service!"

Abantu batandukanye baganiriye na IGIHE bavuze ko indimi z’amahanga zandikwa ku nyemezabuguzi muri resitora, kwa muganga, muri banki n’ahandi, zari zikwiye kujya zibanzirizwa n’ururimi gakondo rukoreshwa mu gihugu. Bakavuga ko izamahanga zajya ziza nyuma kuko iyo byanditse mu ndimi zitandukanye hari n’ushobora kuhigira ururimi atazi, agendeye kurwo yumva.

Ku mavuriro n’ibitaro bitandukanye uzasanga ahanditse Reception, Laboratoire, ophtalmologie, ORL, urgence, soins intensifs n’ibindi.

Icyo Inteko y’ururimi n’umuco nyarwanda ibivugaho

Nsanzabera Straton ni umwe mu bagize Inteko y’ururimi n’umuco nyarwanda, aganira na IGIHE yavuze ko ibyo biri mu bibazo binubira. Iyo nteko ikaba iri mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha no kuvuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Nsanzabera yagize ati ’’Ahantu hose hatangirwa service, hari kakwiye gukoreshwa ururimi rw’Ikinyarwanda, indimi z’amahanga zikaza nyuma, kuko Abanyarwanda bazi kandi bavuga Ikinyarwanda gusa nibo benshi mu gihugu. Nta mpamvu yo kwima agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda kagahabwa indimi z’amahanga."

Yakomeje avuga ko ingingo ya 5 y’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda nayo ishimangira ikanemera ururimi rw’Ikinyarwanda. Yagize ati ‘‘Iyi ngingo igira iti ‘Ururimi rw’igihugu ni Ikinyarwanda, Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza."

Avuga ko izo ndimi uko zikurikirana ari nako bikwiye kugenda ahatangirwa service.
Gusa ikindi kibazo kibaho ni uko hari amagambo aba agoranye kubonerwa umwimerere mu Kinyarwanda ari naho hava gutira ayo magambo, agakoreshwa uko ameze.

Iki cyapa cyerekana ibitaro, nyamara nacyo nticyanditse mu Kinyarwanda
Iki kimenyetso cyerekana aho wasohokera habaye ikibazo gitunguranye nk'umuriro. Nyamara aho biri mu nyubako zo mu Rwanda biba byanditse mu ndimi z'amahanga zitari Ikinyarwanda
Icyapa cyo mu bitaro cyerekana ibyerekezo by'ahatangirwa serivise runaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages