Mu mahugurwa y’umunsi umwe yakozwe mu buryo bw’ibiganiro hagati y’Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC), abanyamakuru n’abarezi bahagarariye abandi, Inteko y’Ururimi yasabye abanyamakuru n’abarimu kwitabira no kubahiriza imyandikire mishya y’ururimi rw’Ikinyarwanda, kandi bagatangira kuyishishikariza abandi, kuko yamaze kuba itegeko.
Mu biganiro byafashe umunsi wose, bamwe mu bateguye imyandikire mishya y’Ikinyarwanda (Hanze aha babyita Ikinyarwanda gishya) baganiriye n’abanyamakuru babasobanurira impamvu habayeho impinduka mu rurimi n’icyo byari bigamije.
Nikuze Emmanuel, umwe mu ntiti z’Inteko y’Ururimi n’Umuco zateguye imyandikire mishya yavuze ko hari hagenderewe kubaganya ikoreshwa ry’ibimenyetso, kandi hakanagabanywa icyo yise “Akavuyo mu rurimi rw’Ikinyarwanda”.
Mwarimu Twilingiyimana Chrysogone wajambuye Ikinyarwanda, yasesenguye amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda, avuga ko ubu ari bwo byose byabaye byiza, kandi ko byarushijeho gusobanuka.
Impaka zabaye ndende, zisorezwa inzira igati
Kimwe mu byaranze ibiganiro hagati y’Abanyamakuru , Abarimu n’Inteko yitiriwe Ururirmi n’Umuco, ni impaka z’urusobe, ariko zitari iza “Ngo turwane”. Zatumye hagaragara impande eshatu:
Uruhande rumwe ni urw’abavugaga ko n’ibya mbere batari babizi cyangwa se ngo babisobanukirwe, bityo kuba haje amabwiriza mashya, ntaho bavuye ntaho bagiye, nta gipfa nta gikira, bazayoboka bemye.
Itsinda rya kabiri ni iry’abarimu n’abakora umwuga w’Itangazamakuru bavuze ko mu ikubitiro batumvaga neza iyo biva n’iyo bigana, ariko ubu bakaba bamaze gusobanukirwa neza n’ibyiza by’iri vugurura ku rurimi rw’Ikinyarwanda. Aba biteguye gukangurira buri wese mu buryo n’inzira zabo, ngo habeho kubaha no kubahiriza amabwiriza y’imyandikire mishya y’Ikinyarwanda.
Icyiciro cya gatatu cyigaragaje mu biganiro na nyuma yaho, ni icy’abarezi n’abanyamakuru batigeze banyurwa, biyumvamo cyangwa ngo bakire impinduka zabayeho mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Aba biganjemo abanyamakuru bagaragazaga ko ntacyo bazigera bahindura mu mikoreshereze y’ururimi basanganywe (Ibi bikanashimangirwa no kuba nyuma y’aya mabwiriza na nyuma y’amahugurwa, imbuga zose mu Rwanda zicyandika mu Kinyarwanda mwimerere).
Bamwe mu bigaragaje nk’abo muri iki cyiciro,m harimo n’abataremeye ko amazina yabo yitirirwa imyanzuro bamwe bavuga ko yaje iteguye mbere y’uko amahugurwa atangira, hakaba haranabonetsemo n’abahanaguye cyangwa bagasaba guhanagurwa kw’amazina yabo ku rutonde rw’abitabiriye amahugurwa ku rurimi ’nsayuko’, kuko ngo batifuzaga kwitirirwa imyanzuro batemera. Aba ntibasobwaga no kuvuga ko ibidafite ireme byisesa, bityo bagasanga nta mpamvu yo kwangiza umwanya bimenyereza iby’inzibacyuho izasimburwa n’ibiramye, cyangwa hagakebukwa ibishoye imizi byamye ari rwo rurimi.
Kuri aba bose binangira kimwe n’abatekereza nkabo, Muzehe Nsanzabaganwa Straton yabakuriye inzira ku murima, ababwira ko nta mabwiriza nta mategeko ahubwo byose kimwe, ko bagomba kumenya no kwiyumvisha neza ko imyandikire mishya y’Ikinyarwanda ari itegeko, kandi ko itegeko rikurwa n’irindi.
Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Dr Cyprien Niyomugabo yavuze ko batangiye gahunda y’amahugurwa mu byiciro binyuranye by’ingeri zose z’Abanyarwanda, kugira ngo impinduika mu rurimi zizagere kuri bose mu gihe kigufi.



















TANGA IGITEKEREZO