00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze kumenyekana mu kuyobora ubukwe kubw’impano y’ubusizi

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 24 October 2013 saa 05:16
Yasuwe :

MC Philos umaze kumenyekana cyane henshi mu kuyobora ibirori cyane cyane ubukwe ni umusore w’imyaka 27, ubusanzwe akaba ari umuhanga mu by’imiti “Pharmacist” ari nabyo akora nk’umwuga mu buzima busanzwe.
Mc Philos, wumvikanaho ubuhanga n’ikeshamvugo rihanitse mu mihango yo gusaba, gukwa ndetse no mu birori by’ubukwe nyir’izina, ubusanzwe witwa Nsengeyukuri Jean Damascene (Philos).
Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:
IGIHE : Watangiriye he iby’iyi nganzo ko ugisa nk’umusore (…)

MC Philos umaze kumenyekana cyane henshi mu kuyobora ibirori cyane cyane ubukwe ni umusore w’imyaka 27, ubusanzwe akaba ari umuhanga mu by’imiti “Pharmacist” ari nabyo akora nk’umwuga mu buzima busanzwe.

Mc Philos ayoboye umunsi w’uburezi muri college du Christ-Roi Nyanza mu 2010

Mc Philos, wumvikanaho ubuhanga n’ikeshamvugo rihanitse mu mihango yo gusaba, gukwa ndetse no mu birori by’ubukwe nyir’izina, ubusanzwe witwa Nsengeyukuri Jean Damascene (Philos).

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:

IGIHE : Watangiriye he iby’iyi nganzo ko ugisa nk’umusore w’umugenda?

Mc Philos: Ubusanzwe inganzo yanjye yanjemo niga mu mashuri abanza ariko ntangira kuyigaragaza ngeze mu yisumbuye bikomereza muri Kaminuza kugeza magingo aya. Iyi nganzo nyikunda byahebuje dore ko yimakaje bimwe mu biranga umuco wacu nanjye ujijutse ntakwimira.

Nubwo Ikinyarwanda avuga cyiganjemo insigamigani, imigani y'imigenurano n'ubuvanganzo, Mc Philos afite imyaka 27

IGIHE: Ese inganzo yawe n’ururimi rwimbitse ukoresha ubikomora he?

Mc Philos: Burya baravuga ngo “Ibisa birasabirana!” ikindi kandi nta mugabo umwe. Nabyirutse ntozwa gusabana no gushyikirana. Ababyeyi bantoje ubupfura, umurava no kuba inyangamugayo ko aribyo biranga umuntu uhamye. Ngeze no mu mashuri nkomeza uwo muco wo kubana na bose tuganira,twitoza kuvuga neza n’ibindi bijyanye n’ubusizi nyarwanda. Niyegereje bamwe mu basizi bakenetse ikinyarwanda nabo babimfashamo. Ibyo rero ntibyagarukiye aho nahuye n’abagize amatorero gakondo atandukanye bityo inganzo yanjye ikomeza ityo. Ubu tuvugana nkorana n’abasizi batandukanye tukaryoshya ibirori kandi bigenda neza.

IGIHE: watubwira bamwe muri abo basizi uvuze?

MC PHILOS: Ni benshi ariko bose siko duhura buri gihe. Gusa dufite itsinda “Albert Entertainment Group” duhuriramo njye na Munyakazi Deo& Emmy hamwe n’umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana Phn Albert Niyonsaba akaba ari nawe muyobozi w’iri tsinda (Manager).

IGIHE: Murakorana mwese se?

Mc PHILOS: Dufite ubushobozi bwo kunoza ubukwe bwose kuva butangiye kugeza burangiye. Bitewe n’uko buri muntu afite ubuhanga butandukanye, njyewe nyobora imihango y’ubukwe hanyuma abatahira bacu bagasohora umugeni mu nzu (baririmba ibihozo), bakavuga amahamba (abatahira), bagacuranga inanga ya Kinyarwanda ndetse n’iya kizungu, tugatarama muri rusange nk’itorero. Naho Albert nka Manager adufasha mu kwakira abageni (reception) mu bijyanye no gucuranga umuziki muzima (live music) dore ko asanzwe ari n’umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zaririmbiwe imana (Gospel Music).

Albert Entertainment Group, itsinda ry'abahanzi b'abahanga mu gucuranga inanga, rikorana na Mc Philos mu bitaramo by'ubukwe

IGIHE: Ubwo busizi ubuhuza ute n’umwuga wa Pharmacie ukora?

MC PHILOS: Akazi nkora nka Pharmacien kuko niwo mwuga wanjye. Naho Ibijyanye n’ubusizi ni impano nifitemo kuva kera kandi nkoze igihe kinini cyane. Ubwo rero ntibinsaba umwanya wo kubyiga. Nkora ibindimo kandi mbirambyemo. Hari amasha y’akazi,nk’uko abandi baruhuka bareba umupira, amafilimi, bakina ndetse n’indi myidagaduro, kuruhuka (relax) kwanjye ni inganzo kuko mbikora mbikunze kandi nezezwa n’uko abo mbikorera bishima cyane.

IGIHE: Umaze kuyobora ibirori bingahe ko tureba usa n’ubifitemo ubunararibonye?

MC PHILOS: ibirori? Ni byinshi! Aha navuga nk’ubukwe bwa kinyarwanda na kizungu butandukanye, amasabukuru, abahawe impamyabushobozi (graduation), n’ibindi bitandukanye ntabasha kurondora dore ko nababwiye ko nabitangiye nkiri mu mashuri yisumbuye hiyongereyeho n’aha munsanze. Ibi ni igisubizo ku nzozi zanjye kuko namye mfite inyota yo gufasha abantu mu buryo butandukanye (Pharmacist &Master of Ceremonies)

IGIHE : Abantu se baragutumira, bamaze kumumenya?

Umuhanzi Albert uririmba indirimbo zihimbaza Imana ukunze kuba ari kumwe na Mc Philos mu makwe

MC PHILOS : Bitewe no kubana n’abantu benshi batandukanye ndetse n’imikoranire myiza hari abantu bamaze kukumenya cyane nk’inararibonye mu kuyobora ibirori. Kandi abantu baba bakwizeye kuko aho ugeze ukahitwara neza ntuhabura umuganda. Ikindi kandi murabizi ko inshuti nziza igusiga indi.

IGIHE : Urakoze

MC PHILOS : Murakoze, mugire amahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages