00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Ikinyarwanda gifatwa nk’insina ngufi kuri “Twitter”?

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 2 January 2016 saa 09:30
Yasuwe :

Mu nama ya 13 y’umushyikirano hafashwe umwanzuro wo gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza nyuma yo kubona ko uru rurimi ruri kugenda ruba insina ngufi mu ruhando rw’izindi zikoreshwa mu gihugu.

Uyu mwanzuro wafashwe ubwo byagaragazwaga ko iki kibazo giteye inkeke maze Perezida abenshi basoza amashuri ugasanga nta Kinyarwanda bazi bityo asaba ko cyakwigishwa mu mashuri yose

.http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-ko-kwiga-ikinyarwanda-bidakwiye-kuba-amahitamo

Kuri ubu urubuga nkoranyambaga rwa ‘Twiter’ ntirwatanzwe kuko benshi bakunda kuruganiriraho ibyerekeye igihugu,kubwirira ahirengeye Abanyamahanga baba bashaka guhangara u Rwanda ndetse no kuganira ku bayikoresha.

Mu Rwanda yatangiye gukoreshwa cyane mu mwaka wa 2011, gusa kugeza ubu ikaba ikunda gukoreshwa n’abize ndetse n’abakurikiranira hafi Politiki y’Igihugu ndetse n’ikinirwa ku ruhando mpuzamahanga.Gusa igiteye inkeke kurusha ibindi ni uko abayikoresha badakunda gukoresha Ikinyarwanda kubera ubushake,kubera kutakimenya cyangwa bitewe n’abo bashaka kubwira nk’uko abaganiriye na IGIHE babivuga.

Twegereye bamwe mu bakunda kugaragara bakoresha uru rubuga mu Rwanda batubwira impamvu zitandukanye kidakunda gukoreshwa ahubwo umwanya munini ugahabwa ururimi rw’Icyongereza.

Umwe mu bakoresha uru rubuga cyane, Natalie Munyampenda,mu kiganiro na IGIHE yavuze ko hari bamwe bafite ingorane zo kutamenya Ikinyarwanda neza ariko bari gushyiraho umuhate bakiga kuko asanga hageze ngo ibirebana n’u Rwanda bivugwe mu Kinyarwanda.

Ati “Ndumva ari byiza ko tubikora mu Kinyarwanda,nk’uko tucyandikamo kuri ‘Facebook’ nta cyatubuza no kucyandika kuri Twitter”.

Munyampenda avuga ko hari ubwo akoresha Icyongereza ari kuvugana n’abanyamahanga kandi akaba abihuriyeho n’abandi,ariko bitakuraho no kugerageza kuvuga Ikinyarwanda aho bishoboka.

Naho Umuyobozi wa Contact FM, Albert Rudatsimburwa, Ukunda kugaragara kuri Twitter atanga ibitekerezo ku bibazo byo mu karere, avuga ko akunda gukoresha indimi z’amahanga abwira abo ashaka mu rurimi bumva.Ngo abiterwa nuko akenshi bajyaga bakunda kubeshyera u Rwanda ariko ubu iyo bibaye ngombwa yigira aho ibintu iri kubera akababwira ukuri ndetse no mu rurimi bumva.

Gusa hari n’izindi mbogamizi agaragaza,ati “Iyo mvuzenjyewe mu Kinyarwanda kuri Twitter mbikora nshaka kubwira Abanyarwanda ndetse nshaka ko biguma hagati yacu,gusa hari imbogamizi ko Ikinyarwanda kitarazamo urubyiruko rutuma uhina ikinyarwanda ku buryo cyakwirwa ahantu hajya inyuguti 140.”

Tumubajije impamvu akunda gukoresha Twitter atanga ibitekerezo bya Politiki yavuze ko yakundaga kubitanga mu binyamakuru ariko aho Twitter iziye ahita aba ari yo nzira abinyuzamo.

Fiona Kamikazi na we azwi cyane kuri uru rubuga yavuze ko byatangiye ari ikintu Abanyarwanda batiyumvamo.

Yemeza ko we ‘tweets’ ze 70% ziba ziri mu Kinyarwanda cyane iyo ari izo kujya inama no gukeburana hagati y’Abanyarwanda.

Ati “Ubu turimo turagerageza kuvuga Ikinyarwanda,yego hari ababa batagikoresha kubera impamvu zitandukanye zirimo kutakimenya neza, kutakiyumvamo ariko ubu kiri kuvugwa ugereranyije nuko byari bimeze ‘twitter’ igitangira.”

Na ho Umunyamakuru Richard Kwizera we avuga ko urubuga rwa ‘Twitter’ rubaho abantu benshi bajijutse bisaba gukoresha izo ndimi cyane Icyongereza,bituma ni byo ushyizeho bisomwa n’abantu benshi cyane.Gusa avuga ko n’Ikinyarwanda batangiye kugikoresha.

Ati “Gusa ubu twatangiye no kukizanamo,tubona mu minsi iri imbere Ikinyarwanda na cyo kizaba gifite umwanya munini kuri uru rubuga.”

Ubusanzwe ‘Twitter’ ni urubuga rwongera imibanire y’abantu ndetse no kuganira aho abyikoresha baba bamerewe ubutumwa bugufi bw’amagambo 140 benshi bita "tweets".

Uru rubuga rwashinzwe mu mwaka wa 2006 ariko ruhita rugira abanyamuryango benshi aho kuri ubu rugaragara mu myanya 10 ya mbere y’uko imbuga zisurwa nyuma ya Google,Facebook,YouTube,Baidu,Yahoo,Amazon,Wikipedia,Ten Cent QQ n’izindi.

Mu mwaka wa 2015, Twitter, yari igize abafatabuguzi miliyoni 500 ku isi aho abasaga miliyoni 300 bayikoresha mu buryo buhoraho.

Ahanini abakoresha Twitter bibanda ku rurimi rw'Icyongereza
Hari bacye batangiye kujya bakoresha Ikinyarwanda kuri Twitter

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages