00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuvangavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga bihangayikishije abaharanira ko kitazima

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 12 March 2014 saa 01:09
Yasuwe :

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ihangayikishijwe n’Abanyarwanda bavangavanga indimi aho kuri yo ibona ari “uburwayi” bukiboneka ahanini mu bayobozi n’abandi batanga ubutumwa bishobora gutuma abagenerwa bikorwa bakira ibinyuranye n’ubutumwa baba bagenewe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uzizihizwa mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2014, hatanzwe ingero z’imvugo zivangavanze z’abayobozi ahanini zangiza ubutumwa buba bugenewe abumva neza (…)

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ihangayikishijwe n’Abanyarwanda bavangavanga indimi aho kuri yo ibona ari “uburwayi” bukiboneka ahanini mu bayobozi n’abandi batanga ubutumwa bishobora gutuma abagenerwa bikorwa bakira ibinyuranye n’ubutumwa baba bagenewe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uzizihizwa mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2014, hatanzwe ingero z’imvugo zivangavanze z’abayobozi ahanini zangiza ubutumwa buba bugenewe abumva neza Ikinyarwanda.

Rumwe mu ngero zatanzwe na Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, avuga ko wenda byaba bitarabaye ni umyobozi umwe w’Akarere cyangwa Umurenge wabwiraga abaturage uko ubushake bwabo bwatuma biyubakira amazu badategereje Leta, agira ati “ Kubaka byakoroha mugize ‘Commitment’… umwe mu baturage abaza bagenzi be ati “ komitimenti se ni ubwoko bushya bw’amatafari yadutse?”

Iyi nteko yavuze ko amagambo avugwa nko kwaplayinga (aplying)[bivuze gusaba], gufata desijoni (taking decision)[aho kuvuga gufata ibyemezo], kwimplimentinga (implementing)[Gushyira mu bikorwa], skejo (schedule)[Gahunda] n’andi menshi afite Ikinyarwanda cyimbitse cyirengagizwa bitewe n’ubushake buke bwo kwihugura mu rurimi kwa benshi.

Hari ingero nyinshi z’amagambo atirwa mu buryo butumvikana mu gihe RALC yemeza ko ururimi urwo ari rwo rwose rutira ari uko rwashobewe, kuko iyo rupfuye kuyoragura amagambo yose rushobora kuzima.

Niyomugabo Cyprien, Intebe y’iyi Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yabwiye abanyamakuru ko Ikinyarwanda kitagakwiye gupfa kuyoragura kuko hari amagambo cyakwakira akagisenya burundu.

Niyomugabo yagize ati“Ururimi rurya amagambo ajyanye n’igihe, ariko ntirupfa kuyoragura; rutira indimi z’amahanga iyo rwashobewe. Kandi n’iyo rutiye ruhera ku ndimi gakondo z’ibihugu by’ibituranyi”

Niyomugabo yavuze ko Ikinyarwanda ari ubukungu bw’Isi kuko cyihagije ku magambo y’umwimerere. Amagambo y’indimi z’amahanga yinjizwa n’uko hakiri ubushake buke bwo gucukumbura amagambo ya kera afite inyito zigezweho zajyana n’ibyo abantu baba bibaza ubu.

Bamwe mu baturage baganiriya na IGIHE bagaragaza ko kuvangavanga indimi ari ukwiyibagiza uwo uri we.

Umwe muri bo yagize ati " Nshimye ko yenda hari abavanga indimi kubera ko babuze ijambo bakoresha rikwiye ry’Ikinyarwanda, ariko se Umunyarwanda wuzuye ni gute aba azi amagambo yagakoresheje ahubwo akayirengagiza agasobekamo indimi z’amahanga! Ubwo bisirimu ni bwoko ki bwakwibagiza umuco wawe? Nutazi neza ikinyarwanda nakige niba yumva ko ururimimi rwe ari rwo gaciro ke."

Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco asobanura uko ururimi rusigasirwa

Amagambo y’umwimerere yakurwa he?

Muri gahunda yo gusigasira Ikinyarwanda, Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije n’iyi Nteko byatangiye gahunda yo gukangurira Abanyarwanda gukoresha amagambo ya kera muri gahunda z’ubu za Leta, bijyanye no kwitoza umuco wo gusoma kuko hari ibitabo mu masomero ayo magambo abonekamo.

Urugero ni ijambo “umutahira” ryatangiye gukoreshwa mu Itorero ry’Igihugu muri iyi minsi mu rwego rwo kugarurira agaciro amagambo y’ingirakamaro agenda yibagirana kandi agikenewe.

“Umutahira” ryakoreshwaga ibwami no mu bisigo by’amazina y’inka kuko uwitwaga iri zina yabaga ari umunyacyubahiro baremeraga ubushyo bw’Inyambo bwo mu mutwe uyu n’uyu w’inka akabubwiriza (akaburagira, akabukenura) bukazarinda busaza ari byo byitwaga kumuziturira cyangwa kumuha inkoni (inkoni y’ubushumba).

Urundi rugero ni ijambo “Intebe” ryakoreshejwe na RALC mu rwego rwo kwita ukuriye abandi muri iyi Nteko. Iri jambo rigereranywa n’iry’Icyongereza (chairman) aho niyomugabo yanasobanuye ko hari amagambo akwiye guhabwa inyito zirimo ubuhanga mbere yo gutira amanyamahanga.

Niyomugabo yagize ati “Ikinyarwanda kirakize cyane, hari amagambo ya kera yagiye yibagirana ari yo yakazibye icyuho.”

Iki kiganiro cyitabiriwe n’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika , mu itsinda rishinzwe gusigasira indimi Nyafurika (AU-ACALAN), abanyamakuru basobanuririwe ko kuri uyu wa 12 Werurwe harashingwa komisiyo ishinzwe gusigasira indimi nyambukamipaka mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Iyi komisiyo izaba igiriyeho kuzamura Ikinyarwanda, Ikirundi, Igihangaza na Rufu n’Urugade zishobora kuhungukira gukoreshwa no kwigishwa mu bihugu by’ibituranyi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RALC, Prof. Vuningoma James, yavuze ko iyi komisiyo igiye gushyirwaho kugira ngo izi ndimi ndengamipaka zongererwe ubushobozi ku ku buryo zagira uruhare mu iterambere.

Nyuma y’ishyirwaho ry’iyi komisiyo ACALAN izifatanya n’u Rwanda kwizihiza umunsi puzamahanga w’ururimi Kavukire ku ya 14 Werurwe mu gihe isi yose izawizihiza ku wa 21 Werurwe 2014.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages