00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LDK: Jay Polly mu gushishikariza abanyeshuri umuco wo kwandika

Yanditswe na

Elisha

Kuya 21 March 2014 saa 03:10
Yasuwe :

Umuraperi Jay Polly arahamagarira abakiri bato kwitabira irushanwa rya Andika Rwanda ryateguwe ku rwego rw’igihugu aho abaryitabira barushanwa mu kwandika inkuru ndetse n’imivugo by’abana.
Iri rushanwa ryatangiye mu kwezi gushize ryiateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) gifatanyije na USAID mu ishami ryita ku gusoma, ururimi no kwiga, aho rishyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’iterambere ry’uburezi (Education Development Center/EDC) na Drakkar Ltd.
Mu gitondo cyo kuwa Gatanu, Jay (…)

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu, Jay Polly nibwo yatunguye abanyeshuri ba Lycée de Kigali maze abagenera ubutumwa yabateguriye ku bijyanye n’iri rushanwa abakangurira kuryitabira.

Jay Polly ati “Ndi umwanditsi. Nandika kubera ko nshaka guhindura ubuzima bw’abantu mbinyujije mu butumwa buri mu ndirimbo zanjye. Mugomba kwandika ngo mugaragaze ibibarimo, mugomba kureka abantu bakamenya icyo mutekereza.”

Yakomeje agira ati “Buri wese yakwandika. Kuki mutakwitabira iri rushanwa se?”

Abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yaba aya leta cyangwa ayigenga ndetse n’abakuze bose bashobora kwitabira aya marushanwa.

Abazatsinda bazahabwa tablets, ibitabo ndetse n’urugendo rwo kuza i Kigali mu birori bizahuza abanditsi batsinze hamwe n’inzobere mu bwanditsi bw’inkuru n’imivugo.

Inkuru n’imivugo bizatsinda bizatangwa hirya no hino mu bigo by’amashuri abanza mu gihugu hose, bizatuma abana basoma inkuru zishimishije zanditswe n’abenegihugu hamwe n’imivugo.

Abiga mu mashuri abanza bashaka kwitabira iri rushanwa barasabwa kugana abarimu babo, naho abakuze bo bakwegera ubuyobozi bw’umurenge ubegereye cyangwa se bagasura urubuga rwa www.reb.rw .

Umunsi ntarengwa wo gutanga inkuru n’imivugo ni kuwa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2014.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages