00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 20 bavuga Ikinyarwanda mu Biyaga Bigari

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 17 May 2015 saa 09:19
Yasuwe :

Inteko Nyafurika y’Indimi (ACALAN) yemeje ko ururimi rw’ Ikinyarwanda ari rumwe mu ndimi za Afurika ndengamipaka, ruvugwa n’abantu barenga 20.000.000 bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Rukoreshwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga nk’Ijwi ry’Amerika no ku mbuga za interineti.

Hari za Kaminuza zo mu mahanga zisigaye zicyigisha, nka Kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, St Petersbourg University mu Burusiya n’ahandi.

Ku rubuga rwa wikipedia.org, hagaragaraho ko Ikinyarwanda ari ururimi rw’Abanyarwanda, gisa nk’ururimi rw’Ikirundi ruvugwa mu Burundi n’abagera kuri miliyoni 9, kigasa n’Igiha cyo muri Tanzaniya kivugwa n’abagera kuri miliyoni imwe.

Ikinyarwanda kandi gikoreshwa mu Bufumbira muri Uganda, gifite n’amagambo menshi asa n’ayo mu rurimi rwitwa Ikizulu rw’abirabura bo muri Afurika y’Epfo, nk’ umuntu, abantu, ingwe, amanzi, umutwaro, ingata, inyama, inyoni, iminwe, malume, umukwe, n’ibindi.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ururimi muri rusange rwo rusobanurwa nk’ igikoresho nyamuryango cy’ubwumvane gishingiye ku gukoresha ubushobozi kamere abantu bifitemo bwo kumvikana bakoresheje amajwi yatuye abantu bagize umuryango nyarurimi umwe baba baremeranyijeho.

Ku rwego rw’abantu hagati yabo, ururimi rubafasha gushyikirana, kugezanyaho amakuru, kuranga ibibakikije, gushyira ku murongo ibitekerezo no kubigaragaza, kugaragaza imbamutima n’ibindi.

RALC inasobanura ko ururimi kavukire ari ururimi umwana amenyera bwa mbere iruhande rwa nyina cyangwa ururimi rwa mbere mu zo umuntu amenya akivuka: ni ukuvuga urwo yavuze bwa mbere. Rushobora no kuba ururimi azi neza ugereranyije n’izindi yaba azi, urwo akoresha kurusha izindi cyangwa ururimi rw’igihugu.

Kuva kera Ikinyarwanda cyari umuyoboro ufasha Abanyarwanda kuranga isi no gusangira ibitekerezo, kikanababera igikoresho cy’ibanze cy’umushyikirano n’imitegekere y’Igihugu. Ikinyarwanda cyari ururimi rwihagije, rukungahaye ku muga y’ubumenyi yafashaga Abanyarwanda kuvuga ibyo mu gihe cyabo.

Aya muga gakondo uyasanga mu ngeri z’ubumenyi zitandukanye zirimo ibinyabuzima ibimera, imyuga, imitegekere, ubuvuzi n’ibindi. Ubu bumenyi bwagiye buhererekanywa mu mvugo mu buryo bwitondewe buracyari ivomo ry’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro.

Cyakoreshwaga mu buvanganzo buhanitse bwagiye buhererekanywa mu mvugo imyaka amagana n’amagana. Zimwe mu ngeri z’ubu buvanganzo zarakunzwe ndetse zigirwa umwihariko w’ibwami, zirarindwa kandi zirashyigikirwa. Ibyo bihangano byabaga bifite intiti zabyitagaho, bikabungabungwa kandi bigakomeza guhererekanywa neza uko ibihe byagiye bisimburana.

Ikinyarwanda ni ururimi rw’ubutegetsi. Ni igikoresho cy’imiyoborere y’u Rwanda. Ni umuyoboro wizewe unyuzwamo gahunda za Leta: nka Ndi Umunyarwanda, Itorero, Kwigira, Ubudehe, Gira inka Munyarwanda n’izindi. Ni rwo rurimi rufasha Abanyarwanda kumva neza ingamba na poritiki z’Igihugu, bigatuma buri muturage agira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages