00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwegere umuganirize

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 December 2013 saa 02:35
Yasuwe :

Inshuro nyinshi ababana n’ubumuga usanga mu miryango imwe n’imwe bahabwa akato bakanakorerwa irindi hohoterwa, ariko usibye abafite ubumuga n’abatabufite usanga ibyo babyamagana. Ibyo bitera abantu gutekereza uko byacika nk’uko byumvikana mu muvugo w’umunyeshuri Peruth Bayisenge.
Bayisabe yiga mu Ishuri Rikuru ry’Abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali (INILAK) mu mwaka wa kane mu ishami ry’ikoranabuhanga n’icungamutungo. Yifashishije umuvugo, arabwira abantu ko bakwiye guha agaciro (…)

Inshuro nyinshi ababana n’ubumuga usanga mu miryango imwe n’imwe bahabwa akato bakanakorerwa irindi hohoterwa, ariko usibye abafite ubumuga n’abatabufite usanga ibyo babyamagana. Ibyo bitera abantu gutekereza uko byacika nk’uko byumvikana mu muvugo w’umunyeshuri Peruth Bayisenge.

Bayisabe yiga mu Ishuri Rikuru ry’Abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali (INILAK) mu mwaka wa kane mu ishami ry’ikoranabuhanga n’icungamutungo. Yifashishije umuvugo, arabwira abantu ko bakwiye guha agaciro abafite ubumuga kandi bakababa hafi mu buzima bwabo buri munsi aho kubakorera ihohoterwa, kuko ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Mwegere umuganize

Ntumusuzugure ngo afite ubumuga ,
Ngo umuhe akato abure umwitaho,
Ngo abure umufasha icyo adashoboye ,
Kandi natwe tumukeneyeho byinshi.

Mwegere umuganirize,
Kandi umugirire icyizere,
Umutumire mu birori munezeranwe,
Mukababaro umwegere,
Kuko na we agira amarangamuti nk’abandi.

Mwegere umuganirize,
Umugire inama aho azikeneye,
Uzimugishe kuko afite ubushobozi,
Munezeranwe umurinde agahinda,
Ntuzamwihunze ngo afite ikibazo.

Mwegere umuganirize,
Ntuzamusuzugure ngo abura urugingo,
Kuko urwo afite arukoresha neza,
Kandi abamuzengurutse baramwizera,
Kuko ari ingirakamaro mu byo akora byose.

Mwegere umuganirize,
Ntumwime akazi ngo ntabishoboye,
Ushingiye ku gihagararo cyangwa
Uko agaragara , mureke akorane n’abandi ,
Bidatinze uzabona umusaruro.

Mwegere umuganirize,
Umubwire ko kubana kuba afite ubumuga
Atari ukubura umumaro,
Kuko agera mu ishuri akabarusha,
Yashora agacuruza akunguka,
Yakubaka rugakomera.

Mwegere umuganirize,
Umuhuze n’abandi baganire,
Ubibutse ko akeneye urukundo,
Kandi birinde kumutera agahinda,
Ahubwo bakore icyamutera umunezero.

Mwegere umuganirize,
Nturebe ngo abura ukuguru ,
Nubwo nta ko izindi ngingo zikora neza,
Nturebe ko yize cyangwa atize,
Reba inzira yo kumuteza imbere.

Mwegere umuganirize ,
Kuba atareba ntibimubuza kumva,
kuba atavuga ntibimubuza kureba,
Kuba atumva ntanavuge ntibyamuvana mu bandi,
Ahubwo kumwegera bimutera imbaraga,
Akabona ko ameze nk’abandi.

Mwegere umuganirize,
Niba uri umwarimu umusobanurire,
Niba uri umuganga umugaragarize urukundo,
Bimugaragarire ko ari uwigiciro,
Bimurinde kwiheba ngo ababare.

Mwegere umuganirize,
Nubwo asaba ntumwirengagize,
Cyangwa ngo umuhutaze,
Ahubwo mwereke inzira nziza,
Yazamuteza imbere akagira imibereho myiza.

Mwegere umuganirize,
Nturebe icyo umurusha,
Urebe icyo wamumarira,
Niba muhorana umuhore iruhande,
Ntumwendereze ngo umubere ikibazo,
Kuko ni abantu beza banga umugayo
Wabagaragaraho .

Mwegere umuganirize,
Nakenera ubuvugizi umuvugire,
Nubishobora umuhuze n’abandi,
Kandi ntiwibagirwe kumwereka Uhoraho,
Kuko ariwe utanga amahoro.

Reka nsoze mbabwira ko muri abagaciro,
Ntimukarire murikumwe
N’uhoraho wabiremeye,
Ibitugeraho byose aba abireba ,
Kandi afite uko azabikemura ,
Ikizabibereka aho rukaze arahagoboka.

Ntimukihebe uhoraho arabazi,
Utazi kuvuga afite umuvugizi,
Utagenda afite umugererayo,
Utareba afite umurangaje imbere,
Nubundi buryo bwose bukubangamiye,
Si uko atabizi azi uko azabigenza.

Sinasiga ntabifurije ubuzima bwiza,
Muhorane umunezero kuko ariyo nsinzi,
Ubushobozi mufite mubukoreshe neza,
Ndabizi murashoboye,ntimuzacibwe intege n’abatabaha agaciro, kuko akowihaye nta wukakwambura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages