Muri gahunda yo gusobanura umugani, mu makuru ya Radio Isango Star, basobanuye icyo uyu mugani usobanura ndetse n’igihe abantu bawuca.
“Guhora” ni uguceceka, n’aho “Guhoza” byo ni uguhendahenda umuntu agatuza, abashyitsi bo ni abantu baza bakugendereye ubizi cyangwa batunguranye.
Umugani ‘Hora Mpore ni bashyitsi bake’ bawuca nk’iyo abashyitsi bataziranye bahuriye ahantu bose bagiye kubasura maze bakagira ikintu babona bakakinegura ariko kuko bataziranye buri wese agaceceka na mugenzi we nawe agaceceka ahubwo bakarebana bakaruca bakarumira.
Ngo icyo gihe abo bashyitsi bataziranye ntibavugana ngo banenge ibyo babaonye bitagenze neza ngo ahubwo bubura amaso bakarebana bagahora (bakicecekera).
Uyu mugani bawuca berekana ko abanyarwanda bazi kwitwararika, ko nta wimarira mu w’undi bataziranye kabone n’iyo baba babangamiwe n’ikintu kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO