00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FPR: Intare yaducaniye uruti

Yanditswe na

IGIIHE

Kuya 20 December 2012 saa 02:04
Yasuwe :

Yvette Nyombayire Rugasaguhunga, Umunyarwandakazi utuye i New York muri Leta Zunze ubumwe za America we yanditse umuvugo yise “FPR: Intare yaducaniye uruti.”
Muri uyu muvugo we, Rugasaguhunga ukunze kugaragara mu bikorwa byo kurwanya ndetse no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibikorwa bitandukanye bireba igihugu, agaruka ku mateka ya FPR, n’urugare yagize mu kubohora igihugu, no kugera ku mahoro.
FPR: Intare yaducaniye uruti
FPR, ingabo iturinze,
FPR, ingobyi iduhetse, (…)

Yvette Nyombayire Rugasaguhunga, Umunyarwandakazi utuye i New York muri Leta Zunze ubumwe za America we yanditse umuvugo yise “FPR: Intare yaducaniye uruti.”

Muri uyu muvugo we, Rugasaguhunga ukunze kugaragara mu bikorwa byo kurwanya ndetse no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibikorwa bitandukanye bireba igihugu, agaruka ku mateka ya FPR, n’urugare yagize mu kubohora igihugu, no kugera ku mahoro.

FPR: Intare yaducaniye uruti

FPR, ingabo iturinze,

FPR, ingobyi iduhetse,

Uri inkingi y’ u Rwanda,

Uri izuba ridususurutsa,

Uri inyenyeri ituyoboye.

Uri Intare yaducaniye uruti,

Uri igihozo cy’abanyarwanda.


Ndakuririmba nkanakurata,

Nkakuvuga imyato nivuye imuzi,

Nkakwamamaza gitore mu batakuzi.

Nkagusingizanya urukundo mu bisigo,

Nkagushima ingendo, intege n’intego,

Nkahamiriza bose ko uri rudasumbwa.


Ese mpere he ndeke he nkuvuga ibigwi?

Ko wankijije imihoro, ukantura amahoro?

Ko wamponoye nsamba, ukansubiza ubuzima?

Ko wandinze kwihorera ngo ntisiga amaraso?

Ko wambohoye urwango nkaba nyampuhwe?

Ese mbwire nde ndeke nde mu banyumva?


Nibutse abo wasohoye mu mirambo?

Nibutse abo twari kumwe mu rwobo?

Nibutse abo twahunganye ijoro n’amanwa?

Nibutse abo twashokanye ibishanga dusangira isayo?

Nibutse abo twacuranwe urwiri tukikuza urwondo?

Nibutse abo twasangiye imihoro, intimba, n’imiborogo?


Ese ndeke abakunyaze amashyo, bakakohera ishyanga?

Ese ndeke abakugize inshibwa, bakakuroha mw’ishyamba?

Ese ndeke abakwambuye inkongoro, bakaguteza inkongoro?

Ese ndeke abagukoze mu nda, ngo ube inshike itagira umuvuro?

Ese ndeke Rusahiranda wagabiye amashyo, akakwitura amaraso?

Ese ndeke Bangamwabo wavuye ubworo, akeguka atsemba ubwoko?


FPR, ingabo iturinze,

FPR, ingobyi iduhetse,

Uri inkingi y’ u Rwanda,

Uri izuba ridususurutsa,

Uri inyenyeri ituyoboye.

Uri Intare yaducaniye uruti,

Uri igihozo cy’abanyarwanda.


Ndabwira abo wanuye mu nkambi, ukabacyura ku gicumbi,

Ukababarira ibyaha, ukabasiga icyomoro gica amacakubiri,

Ukabereka ubupfura, ukabamara ipfunwe, bakakuyoboka.

Ndabwira amahanga yakwimye ijambo, ngo uri inyeshyamba,

Yakunenze ishyaka, no gukunda igihugu, akwita inyangarwanda,

Wigema mw’ikotaniro, uhagarika Genocide, akwita kanyarwanda.


Ndasingiza izamarere, Intare yaducaniye uruti,

Ndavuga inziraguhunga zadusubije u Rwanda,

Ibisumizi bya Ruganzu, indatsimburwa za Rwabugiri.

Ndarata imenagitero Gisa Rwigema warwitangiye,

Ndunamira Kamariza n’Inyumba barutegeye iraba,

Nkarahira rwose ko nzaruhanganira, rukeza, rukemeza.


Ndagutura imisozi igihumbu n’ibibaya bitamba amagaju,

Ndatera akamo mvuga amazina inyambo mu mwiyereko,

Ndata Rwagitinywa yogeye mu nkuba, Intare yacanye uruti.

Watsinze umwanzi umucura inkumbi, umugusha ruhabo,

Wagobotoye abanyarwanda, udutamiriza agaciro k’umudende,

Ijabo riduha ijambo, amahanga anyuzwe aduhimba indashyikirwa.


FPR, Intare yacanye uruti; nakwitura iki ko ungana u Rwanda?

Uri ingobyi twajishiwe na Gihanga, izahoraho ingoma igihumbi.

Nzagera ikirenge Nyirarumaga nkurate intwaro n’ubutwari,

Nzagutegera urugori nambare impumbya, mvuze n’impundu,

Nzagutura iza Kayirebwa, maze nikunde iza Muyango zica umugara,

Ingoma z’urwunge zisobeke inanga zitahe imahanga, ziti Yubile Nziza.


FPR, ingabo iturinze,

FPR, ingobyi iduhetse,

Uri inkingi y’ u Rwanda,

Uri izuba ridususurutsa,

Uri inyenyeri ituyoboye.

Uri Intare yacaniye uruti,

Uri igihozo cy’Abanyarwanda.

Yvette Nyombayire Rugasaguhunga
New York, USA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages