00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe cyo gusigasira umuco cyasojwe hibutswa ibyo Abanyarwanda bakwiye gukomeraho

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 22 March 2013 saa 11:08
Yasuwe :

Mu gihe hari hashize iminsi igera kuri ine hatangijwe igikorwa cyahariwe gushishikariza Abanyarwanda kugarura umuco n’ururimi, ku wa kane tariki ya 21 Werurwe 2013 icyo gikorwa cyasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais.
Aganira na IGIHE, Dr Niyomugabo Cyprien, umwe mu barimu bigisha Ikinyarwanda mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) akaba ari inararibonye mu ndimi, yagize ati “Hari amagambo amwe n’amwe atagakwiriye gucika burundu mu rurimi (…)

Mu gihe hari hashize iminsi igera kuri ine hatangijwe igikorwa cyahariwe gushishikariza Abanyarwanda kugarura umuco n’ururimi, ku wa kane tariki ya 21 Werurwe 2013 icyo gikorwa cyasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais.

Aganira na IGIHE, Dr Niyomugabo Cyprien, umwe mu barimu bigisha Ikinyarwanda mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) akaba ari inararibonye mu ndimi, yagize ati “Hari amagambo amwe n’amwe atagakwiriye gucika burundu mu rurimi rw’ikinyarwanda.”

Amwe mu magambo yavuze atagakwiriye gucika ni, Gira Inka, Gira abana, Gira So n’andi menshi yakoreshwaga kera.

Minisitiri Mitali wari umushyitsi mukuru yavuze ko Abanyarwanda batakabaye bibagirwa umuco wabo, ko ahubwo hakwiye kuwubungabunga ntucike burundu. Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizajya kiba buri mwaka.

Muri icyo gitaramo abahanzi nka Jay Polly, King James, Knowless n’itorero ry’igihugu "Urukerereza" basusurukije abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages