Ikompanyi yitwa Broad Mind Creation yateguye amarushanwa yiswe ”Igicaniro” azahuza urubyiruko rubarirwa hagati y’imyaka 15 na 36, mu gusakuza, amateka n’ubumenyi rusange.
Nk’uko twabitangarijwe na Kayimba Joseph umwe mu bayobozi ba Broad Mind Creation, ngo aya marushanwa ateguwe mu rwego rwo gusigasira bimwe mu byari bigize Umuco Nyarwanda bigenda bicika.
Tariki 15, 16 na 17 Mutarama 2013, nibwo abakeneye kurushanwa bazatangira guhatana, amarushanwa abe mu kwezi kwa Gashyantare kose habemo amarushanwa, irushanwa rizasozwe mu kwezi kwa Werurwe, hatangwe ibihembo bitandukanye kuri batatu ba mbere. Ukeneye kumenya cyangwa kwitabira iri rushanwa yahamagara 0782423221 cyangwa 0786411035.



















TANGA IGITEKEREZO