Ibi byibazwa na Kabera Eric Déo Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Malawi, akaba n’umukozi muri imwe muri kaminuza zo muri icyo gihugu.
Kabera agira ati “Ni wowe nanjye mu gukunda ururimi rwacu, no kurukundisha abazaduturukaho n’inshuti z’u Rwanda. Ibyiza hamwe n’indangagaciro by’Umuco Nyarwanda ntibizazimire kandi duhari. Nibaza mu bihe biri imbere ikizaba kigaragaza ko turi Abanyarwanda urebye aho Ikinyarwanda kigeze, aho benshi bakivuga cyangwa bakacyandika uko bishakiye?
Kabera Eric Déo atuye muri Malawi ni umukozi muri Kaminuza ya Mzuzu, akabifatanya no gukorera ibiro by’inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika ya Malawi nk’umujyanama n’umusesenguzi mu by’itangazamakuru.
Mu kiganiro na IGIHE, Kabera Déo Eric yagize ati “Nkurikije imihindagurukire y’Ikinyarwanda muri ibi bihe tugezemo, usanga mu myaka iri imbere bizaba agahomamunwa, kuko icyo twita ururimi rwacu rwazaba rwarapfuye rutakiri Ikinyarwanda, kandi burya ururimi n’irwo nkingi y’umuco.
Kabera rero akomeza agira ati “Uruhare rwa Leta hamwe n’izindi nzego zishinzwe umuco, zagombye gushyira imbaraga nyinshi muri iki gikorwa maze ururimi rwacu rukarushaho guhabwa agaciro na ba nyirarwo b’Abanyarwanda, ndetse n’abanyamahanga bazajya baza kwiga cyangwa gukorera mu Rwanda mu gihe kiri imbere”.
Kabera avuga ko Abanyarwanda bafite amahirwe kuko ururimi rw’Ikinyarwanda hari ibindi bihugu ruvugwamo nka Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Burundi, Kenya na Tanzania, aha hose muri ibi bihugu uhasanga abantu bavuga Ikinyarwanda, cyangwa se ururimi rukegera, maze Igiswahili n’Ikinyarwanda zikaba indimi zihuza abo mu mu ryango w’Ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba mu bihe biri imbere.
Kabera Eric Déo yakomeje avuga kandi ko mu Rwanda yabonye kuri televiziyo (TVR/RTV) bigisha Igiswahili, ati “Niba twigisha indimi z’abandi kuri televiziyo na Radiyo, kuki ururimi rwacu narwo rutahigishirizwa mu buryo bwose bushoboka, bikaba byafasha bamwe batakivuga neza n’abagerageza bakihugura?
Akomeza agira ati “Aha Leta yasabwa gushyiramo imbaraga nyinshi ngo ibyiza by’ururimi rwacu tubisigasir”.
Eric Déo Kabera yakomeje asaba Ababyeyi b’Abanyarwnda aho bari hose ku Isi agira ati ”Mutoze abana banyu ururimi rwabo, muruvuge mu ngo zanyu bitabujije ko biga indimi zaho batuye, biri mu bizabagirira akamaro mu kumenya amateka y’abo naho bava, ndetse no kugira ishema ryo kuba Abanyarwanda”.
Arangiza ikiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Nibyo koko mu Rwanda dufite uburenganzira bwo kuvuga ururimi dushaka mu ndimi zemewe mu Rwanda uko ari eshatu Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko Ikinyarwanda nirwo rurimi rwacu twabishaka tutabishaka”.



















TANGA IGITEKEREZO