00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibavuga bavuga: Ibyerekeye Umwami

Yanditswe na

RUTINDUKANAMUREGO Roger Marc

Kuya 30 April 2012 saa 04:19
Yasuwe :

Burya ngo " aho imfura zisezeraniye niho zihurira”. Muri Ntibavuga Bavuga y’ubushize aho twaganiraga ku magambo yakoreshwaga ku nka no ku mata (kanda hano ubisome), nari nabasezeranyije ko tuzaganira ku magambo yakoreshwaga ku Mwami ndetse no ku Ngoma muri Ntibavuga Bavuga zitaha. Niyo mpamvu rero muri iki gice cya kabiri nabahitiyemo amagambo yakoreshwaga ku Mwami.
Abanyarwanda ba kera rero bagiraga umuco wo gufata Umwami nk’aho atari umuntu nk’abandi, bikaba byarakomeje kugeza aho Ubwami (…)

Burya ngo " aho imfura zisezeraniye niho zihurira”. Muri Ntibavuga Bavuga y’ubushize aho twaganiraga ku magambo yakoreshwaga ku nka no ku mata (kanda hano ubisome), nari nabasezeranyije ko tuzaganira ku magambo yakoreshwaga ku Mwami ndetse no ku Ngoma muri Ntibavuga Bavuga zitaha. Niyo mpamvu rero muri iki gice cya kabiri nabahitiyemo amagambo yakoreshwaga ku Mwami.

Abanyarwanda ba kera rero bagiraga umuco wo gufata Umwami nk’aho atari umuntu nk’abandi, bikaba byarakomeje kugeza aho Ubwami buviriyeho ejobundi. Ibyo bigaragarira ku magambo abantu bacuze yerekana imibereho ye, utayazi agakoresha asanzwe akaba acumuye.

Hari umukambwe wo mu Byimana ho muri Mukingi, twaganiriye,ambwira ko mu itanga rya Rwabugili yari akana gato noneho se aza kujyana na shebuja ibwami mu by’itabaza. Nibwo yabajije nyina ati:”data agiye he?”Undi ati:”agiye ibwami ijuru ryaguye”. Nuko arazamuka n’abandi bana haruguru yo mu Byimana ku gasozi karekare kitwa Saruheshyi ngo barebe aho ijuru ryaguye. Bagezeyo barashoberwa. Arahindukira abwira nyina ati:”nasanze ijuru rikimanitse mu kirere”. Undi ati:”Nashakaga kukubwira ko umwami yatanze”. Umwana ati:”niba yatanze twe yaduhaye iki?” Nyina yageze aho amushyira mu mbere aramwongorera ati:”Umwami yapfuye ariko nugira uwo ubwira ko yapfuye utavuze ko yatanze baradutera amacumu”.

Ibyo bikaba biri kutubwira ko:

Umwami ntapfa: Aratanga

Umurambo w’Umwami: Umugogo

Ntiyicara: Arateka (Atetse ijabiro)

Ntasinzira: Aribikira

Ntabyuka: Aribambura

Ntagenda: Aratambagira

Ntahunga: Arabunda

Ntahekwa: Araremerwa (akaremerwa mu kitabashwa)

Ntatura mu nzu: Atura mu Ngoro

Iyo Ingoro yasenyutse: Yakonjotse

Ntiyibikira ari ku Buriri: yibikira ari ku gisasiro

Ntarwara: Araberanya

Iyo atanze bavuga ko Ingoma Zibikiriye; hakwimikwa undi Mwami bakavuga ko Ingoma Zasetse.

Ubutaha rero tukazaganira ku magambo yakoreshwaga ku Ngoma aricyo cyari ikimenyetso cy’Ubwami bwa kera, bitabujije ko n’uwaba afite andi magambo yakoreshwaga ku Mwami yatwunganira kugirango dufatanye guteza imbere imikoreshereze y’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda. Imana ibongerere Imigisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages