00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Ruremire yashyize hanze indirimbo nshya zuzuza Album

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 23 July 2012 saa 11:17
Yasuwe :

Umuhanzi Ruremire Focus umenyerewe mu ndirimbo z’umuco Nyarwanda, yashyize ahagaragara izindi ndirimbo nshyashya zigera kuri ebyiri zuzuza Album ye ‘Ntungurishirize umuco’ izaboneka ku isoko mu mpera z’uku kwezi Kwa Nyakanga.
Izo ndirimbo nshya zirimo iyitwa ‘Cya Kijigija’ ndetse na ‘Ntungurishirize umuco’ ari nayo yitiriwe Album.
Mu bihangano bye uyu muhanzi atanga ubutumwa ku Muryango Nyarwanda yifashishije umuco wa kera benshi mu rubyiruko badakunze kumenya. Ngo ku giti cye (…)

Umuhanzi Ruremire Focus umenyerewe mu ndirimbo z’umuco Nyarwanda, yashyize ahagaragara izindi ndirimbo nshyashya zigera kuri ebyiri zuzuza Album ye ‘Ntungurishirize umuco’ izaboneka ku isoko mu mpera z’uku kwezi Kwa Nyakanga.

Izo ndirimbo nshya zirimo iyitwa ‘Cya Kijigija’ ndetse na ‘Ntungurishirize umuco’ ari nayo yitiriwe Album.

Mu bihangano bye uyu muhanzi atanga ubutumwa ku Muryango Nyarwanda yifashishije umuco wa kera benshi mu rubyiruko badakunze kumenya. Ngo ku giti cye biramworohera cyane kuko ari inganzo yakuriyemo. Yagize ati “Nkiri muto Data yakundaga kundirimbira indirimbo za kera, binjyamo najye ntangira kuvuga amazina y’inka nkiri akana gato cyane”.

Ruremire kandi yagize ibisobanuro atanga kuri izi ndirimbo nshya. Indirimbo ‘‘Cya Kijigija’ ngo iyo umuntu ayikurikiranye yumva avuga inka ibi bisanzwe nyamara ubutunwa atangamo bugenewe ba shugamami (Sugar Mami) bashukashuka abasore bakiri bato ndetse n’uburyo inkumi zishobora kugusha abasore mu bishuko.

‘Ntungurishirize umuco’ ari nayo ihatse izina rya Album, ngo ikubiyemo ubutumwa bwinshi ariko ubw’ingenzi bukaba bubiri. Icyambere itesha abatakaza umuco wabo bakawusimbuza uw’ahandi, ikindi ni ukwigisha abakiri bato akamaro k’Umuco Nyarwanda.

Ruremire Focus ni umusore w’imyaka 34 akaba ari n’ingaragu yiyeguriye umuco. Ngo ashaka ko ibintu akora byazaba ububiko bw’ibiranga Abanyarwanda cyane cyane abavuka ubu n’abazavuka mu bihe bizaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages