00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurakangurirwa kurushaho gukunda Ikinyarwanda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 15 April 2012 saa 04:07
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umwanditsi François Gasimba arashishikariaza urubyiruko rw’u Rwanda kurushaho kwandika ibihangano mu Kinyarwanda kuko Abanyarwanda benshi bafata ikinyarwanda nk’ururimi rw’ibanze.
Ni muri urwo rwego uyu mwanditsi yateguriye urubyiruko amahugurwa y’ubuvanganzo hakoreshejwe ikinyarwanda yo kurushaho gukunda kwandika runamenya amwe mu mahame ngenderwaho yo kwandika. Aya mahugurwa y’umunsi umwe yayise “Kwandika buhanzi mu Kinyarwanda” akazaba kuwa Gatatu tariki ya 18 Mata (…)

Umuhanzi akaba n’umwanditsi François Gasimba arashishikariaza urubyiruko rw’u Rwanda kurushaho kwandika ibihangano mu Kinyarwanda kuko Abanyarwanda benshi bafata ikinyarwanda nk’ururimi rw’ibanze.

Ni muri urwo rwego uyu mwanditsi yateguriye urubyiruko amahugurwa y’ubuvanganzo hakoreshejwe ikinyarwanda yo kurushaho gukunda kwandika runamenya amwe mu mahame ngenderwaho yo kwandika.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yayise “Kwandika buhanzi mu Kinyarwanda” akazaba kuwa Gatatu tariki ya 18 Mata 2012 kuri Ishyo Arts Center guhera saa kumi n’ebyiri n’igice aho kwinjira ari ubuntu.

Gasimba avuga ko imwe mu mpamvu asab abahanzi n’abanditsi nyarwanda kurushaho kwandika mu Kinyarwnada ri uko muri uru rurimi ari ho benshi mu bahanzi babasha kwisobaura uko babyifuza.

Yagize ati:”Abahanzi bashaka kwerekana no kumvikanisha ibyiyumviro byabo haba mu bisigo, inkuru nto hamwe n’inkuru mpimbano. Ikinyarwanda nirwo rurimi ruborohera mu kunganya amagambo nyayo bitewe n’ubutumwa bifuza kugeza ku bantu.”

Nanone uyu mwanditsi avuga ko ari byiza ko abanditsi nyarwanda bajya banifashisha izindi ndimi z’amahanga kugira ngo basobanurire ab’amahanga y’ahandi ibyo batekereza n’iby’umuco nyarwanda basakariza mu nyandiko zabo. Yongeraho ariko ko ku munyarwanda kwandika mu Kinyarwanda biba ari byo karusho.

Yagize ati:”Ku banditsi hamwe n’abasizi b’Abanyarwanda, n’ubwo rimwe na rimwe bahurira ku ndimi z’amahanga arizo Igifaransa n’Icyongereza, ariko ururimi rw’Ikinyarwanda ni indashyikirwa kuri bo.”

François Gasimba ni umwarimu w’ubuvanganzo mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), akaba n’umwe mu nzobere z’ubuvanganzo nyarwanda. Ubwe ni umwanditsi ukomeye, uzwi cyane mu Rwanda no mu karere. Bimwe mu bikorwa bye harimo kwandika ibisigo, inkinamico, inkuru mpimbano (novels). Igitabo cye “Gasharu” kikaba cyaregukanye n’igihembo. François Gasimba yungirije umukuru w’Inama y’Abanditsi mu Rwanda (IBARWA).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages