00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ururimi rw’ikinyarwanda rushobora kurembera

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 9 March 2013 saa 09:14
Yasuwe :

Ikinyarwanda ni ururimi gakondo, ruvugwa kandi rukunvikanwaho n’Abanyarwanda bose mu gihugu ndetse kigasagukira no hanze y’imbibi zacyo. Iurusobe rw’indimi zikoreshwa rwatumye gukoresha ikinyarwanda cyonyine bitoroha ugasanga kivugwa kivanze n’iz’amahanga.
Muri iki gihe ibiganiro byinshi bitegurwa n’ubwo byaba ibireba abanyarwanda ubwabo abenshi babishyira mu ndimi z’amahanga kandi abahari bose bacyumvikanaho. Ibyo bituma ababyitabiriye bibaza niba ikinyarwanda kigifite agaciro kuko n’iyo (…)

Ikinyarwanda ni ururimi gakondo, ruvugwa kandi rukunvikanwaho n’Abanyarwanda bose mu gihugu ndetse kigasagukira no hanze y’imbibi zacyo. Iurusobe rw’indimi zikoreshwa rwatumye gukoresha ikinyarwanda cyonyine bitoroha ugasanga kivugwa kivanze n’iz’amahanga.

Muri iki gihe ibiganiro byinshi bitegurwa n’ubwo byaba ibireba abanyarwanda ubwabo abenshi babishyira mu ndimi z’amahanga kandi abahari bose bacyumvikanaho. Ibyo bituma ababyitabiriye bibaza niba ikinyarwanda kigifite agaciro kuko n’iyo basobanura bakoresha uruvange rw’indimi.

Muri ibi bihe indimi z’amahanga, cyane cyane icyongereza n’igifaransa zikoreshwa mu mirimo myinshi mu Rwanda, yewe n’abatazizi bagafata igihe kinini bakaziga bashyizeho umwete.

Iyo ugiye aho abantu benshi bahurira, aho imodoka zihagarara (Gare), mu mahoteli, ku kibuga cy’indege n’ahandi uhasanga inyandiko ziyobora abahagana, ari gake cyane ubona iziri mu Kinyarwanda. Nyuma y’icyongereza n’igifaransa nk’indimi mpuzamahanga ubu n’igiswahili cyatangiye kugenda kiza imbere y’ikinyarwanda.

IGIHE twanyarukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe iyo ukihagera ubona inyandiko zerekana igihe indege iri buzire n’icyo iri buhagurukireho. Izi nyandiko ziba ziyereka hifashishijwe insakazamashusho ziba zanditse mu rurimi rw’icyongereza.

Abo twaganiriye na bo bari aho ku kibuga bavuga ko rwose Ikinyarwanda atari ururimi rwo kwisukira uko ubonye, kuko hari amagambo aboneka mu zindi ndimi utapfa kubonera igisobanuro mu Kinyarwanda.

Merry Kaberuka yagize ati “Hano ku kibuga cy’indege hakora indimi z’amahanga; kuhaza uri Umunyarwanda utazizi bisaba ko wakwegera abagusobanurira. Njyewe mbona igihe cya vuba Ikinyarwanda kizibagirana burundu.”

Iki gisobanuro ni na cyo IGIHE twahawe n’abakobwa bakira abagana muri Serena Hotel ubwo twari tubasabye ahaba handitse Ikinyarwanda kuko tutumva indimi z’amahanga.

Usibye ibingibi, ubu inama nyinshi zisigaye ziyoborwa mu ndimi z’amahanga n’ugerageje kuvuga ikinyarwanda, akazajya avanga ikinyarwanda n’icyongereza cyangwa n’igifaransa.

Dr Niyomugabo Cyprien

Kubera ikoreshwa ry’ururimi ryahindutse abantu benshi bibaza niba ururimi rw’Ikinyarwanda rutageze mu maremberera. Ibi byatumye twegera Dr Niyomugabo Cyprien umwarimu muri Kaminuza Nderabarezi ya Kigali (KIE) akaba umuhanga mu ndimi nyafurika, ikinyarwanda n’igiswahili ndetse akaba ari n’Umuyobozi mukuru w’intebe y’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco. Agira ati “Ururimi rw’ikinyarwanda ntabwo rwacika, nta n’ubwo ruteze gucika kuko rufite amategeko arurengera.”

Akomeza avuga ko Ikinyarwanda gifite abene rurimi ari bo banyarwanda, kirengerwa ubugira kabiri mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, kandi ari ururimi mpuzamahanga kuko muri Uganda, Congo Kinshasa ndetse na Tanzaniya bakoresha ikinyarwanda. Yongeraho ko n’amaradiyo mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi ry’Amerika asigaye arukoresha, abantu bagera kuri miliyoni 30 bakoresha ikinyarwanda.

Niyomugabo akomeza agira ati “Minisiteri y’Uburezi yashyizeho ingamba zihamye zo kwigisha ururimi rw’ikinyarwanada, aho kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa Gatatu w’amashuri abanza, biga amasomo yose mu kinyarwanda, amashuri makuru yigisha ikinyarwanda kugeza ku rwego ruhanitse. Ibi byose ntabwo wabyirengagiza ngo uvuge ko ikinyarwanda gicitse, unabivuze kwaba ari ugukabya.”

Dr. Niyomugabo Cyprien twamubajije ivangitiranya ry’indimi rihanze muri ibi bihe niba nta ngaruka mbi byagira ku rurimi gakondo rw’ikinyarwanda avuga ko ntaho bihuriye. Agira ati “Kuvanga indimi igihe umuntu avuga n’imyumvire abakoroni badusigiye. Kuvanga indimi bituruka ku bintu bibiri: Ibisigisigi by’Abakoroni n’amateka yaranze Abanyarwanda.”

Dr.Niyomugabo Cyprien avuga ko ikiranga ubuhanga bw’umuntu ari ukumenya ururimi rwe neza atari ukuruvangitiranya n’izindi ngo abantu bakunde bamwemere, ko niba umuyobozi agiye kugira icyo abwira abaturage, yavuga mu Kinyarwanda cyiza cyangwa urundi rurimi yumva neza.

Ikinyarwanda si ururimi gusa, ni umuco ni imigenzereze ni imibereho n’imibanire n’imigirire y’abanyarwanda. Ikinyarwanda ni yo ndangamuntu y’Umunyarwanda.

Ibyinshi mu byapa nta jambo ry'ikinyarwanda usangaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages