00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Haramaganwa amatorero ya baringa aririmba akanabyina rwihishwa

Yanditswe na

Tuyishimire Constantin

Kuya 11 September 2012 saa 04:08
Yasuwe :

Amatorero ya baringa amaze igihe kitari gito mu Mujyi wa Kigali, aho usanga itsinda ry’abantu runaka bifatanya bo ubwabo bagakora icyo bo bita itorero riririmba rikanabyina indirimbo n’imbyino ziranga umuco nyarwanda, mu buryo butazwi n’ubuyobozi mu rwego rwo gushaka amafaranga.
Abanyamuryango b’aya matorero akaba ari abantu bazwi ku izina ry’abafumyi ko iyo babonye uwo babyinira nko mu bukwe ngo abahe amafaranga bashakana hagati yabo hanyuma bagakora itsinda bagahita baryita itorero, (…)

Amatorero ya baringa amaze igihe kitari gito mu Mujyi wa Kigali, aho usanga itsinda ry’abantu runaka bifatanya bo ubwabo bagakora icyo bo bita itorero riririmba rikanabyina indirimbo n’imbyino ziranga umuco nyarwanda, mu buryo butazwi n’ubuyobozi mu rwego rwo gushaka amafaranga.

Abanyamuryango b’aya matorero akaba ari abantu bazwi ku izina ry’abafumyi ko iyo babonye uwo babyinira nko mu bukwe ngo abahe amafaranga bashakana hagati yabo hanyuma bagakora itsinda bagahita baryita itorero, bakanarishakira n’izina ako kanya ku buryo iyo ubabona babyina ushobora kugira ngo ni abanyamuryango b’itorero rizwi, kuko bamwe baba n’ubundi ari abantu basanzwe bakora umwuga wo kubyina imbyino gakondo haba mu makwe cyangwa mu birori.

Makuza Lauren, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha umuco muri Minisiteri y’umuco na siporo, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi kandi ko ntako batagira ngo bakangurire abantu bagifite umuco nk’uwo utari mwiza wo kutagira itorero amuntu abarizwamo. Makuza yakomeje agira ati “tunabakangurira kujya mu ihuriro ry’amatorero ya gakondo mu Rwanda “

Abo biterateranya kugira ngo bakore itorero, bagenda bahamagara uwo bakeka ko yaba afite ubumenyi (kubyina cyangwa kuririmba) ku bijyanye n’indirimbo gakondo kugira ngo abafashe kubyina, hanyuma bamuhe amafaranga ,noneho yagira ikibazo cyo kuba yakwamburwa akabura aho abariza ikibazo cye kuko ababa bamuhaye ikiraka cyo kubyina baba batazwi, akabihomberamo kuko we aza azi ko agiye kubyinira itorero rizwi.

Bamwe mu bakunzi b’umuco nyarwanda batashatse kwivuga amazina, batangaza ko imikorere y’abantu nk’aba atari myiza kuko inyuranyije cyane n’imikorere y’amahame agenga umuco nyarwanda kuko bihungabanya ireme ry’umuco nyarwanda muri rusange, bikanaha n’isura mbi abasanzwe bakora umwuga wo kubyina imbyino gakondo ku buryo bwemewe n’amategeko.

Aba bakunzi b’umuco bakaba basaba abaribo bose bagifite uwo muco kuwureka, kubera ko wangiza ubuhanzi bushingiye ku ndirimbo gakondo. Bakomeza basaba buri munyarwanda aho ari hose agombye kugeza amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo bicike burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages