00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda ntibaha agaciro ibyo bakora

Yanditswe na

Ornella Munezero

Kuya 26 February 2013 saa 12:20
Yasuwe :

Ibihangano gakondo, ni bimwe mu bukungu Abanyarwanda bafite ariko badaha agaciro gakwiye kuko usanga abenshi batinya kubigura bitwaje ko bihenda ariko birengagije imbaraga zikoreshwa ngo bikorwe.
Abanyabugeni (ababikora) batangaza ko impamvu ituma bamwe mu Banyarwanda batagura ibi bihangano ari uko baba badasobanukiwe ubutumwa bitanga, kandi ntibahe agaciro igihe biba byafashe mu kubikora. Umwe muri bo twaganiriye yagize ati “Bamwe mu baguzi ntibazi agaciro k’ibihangano nyarwanda. Babona (…)

Ibihangano gakondo, ni bimwe mu bukungu Abanyarwanda bafite ariko badaha agaciro gakwiye kuko usanga abenshi batinya kubigura bitwaje ko bihenda ariko birengagije imbaraga zikoreshwa ngo bikorwe.

Abanyabugeni (ababikora) batangaza ko impamvu ituma bamwe mu Banyarwanda batagura ibi bihangano ari uko baba badasobanukiwe ubutumwa bitanga, kandi ntibahe agaciro igihe biba byafashe mu kubikora. Umwe muri bo twaganiriye yagize ati “Bamwe mu baguzi ntibazi agaciro k’ibihangano nyarwanda. Babona ari ibiti bibaje ntibumve uko byakozwe, igihe byatwaye n’ubuhanga burimo bityo ntibabihe agaciro.”

Abacuruza ibi bihangano na bo bunga mu ry’abanyabugeni bakavuga ko bihendutse ukurikije igihe bitwara mu kubikora, ubuhanga biba bikoranye n’uburyo biremye. Yamfashije Marie Angele ukorera mu ishyirahamwe COOPAR ry’ubucuruzi bw’ibihangano gakondo ikorera mu mujyi wa Kigali yaganiriye na IGIHE, atangaza ko babicuruza bagendeye ku mafaranga baranguraho, uburyo bikoze, aho bakorera, imisoro bishyura n’inyungu baba bagomba gukuramo.

Gusa ariko bamwe mu baguzi b’Abanyarwanda ntibagura ibi bihangano bavuga ko bihenze. Ababigura ariko banenga abatekereza batyo, bakavuga ko bidakwiye ko abanyamahanga barusha gukunda no gusobanukirwa ibihangano byo mu Rwanda.

Ibihangano gakondo bikorwa n’abanyabukorikori b’Abanyarwanda, usanga akenshi bigurwa n’abanyamahanga, n’Abanyarwanda batuye mu mahanga baba bashaka kubitunga nk’urwibutso rw’iwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages