Binyujijwe muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), u Rwanda rurizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umutungo w’ubwenge; mu gihe cy’iminsi ibiri abahanzi bakazareba uburyo ibihangano byabo byajya birindwa ababyiyitirira kugira ngo nyir’igihangano kimugirire umumaro, kandi kimuteze imbere.
Nk’uko Kanimba Francois yabivuze kuri uyu wa 24 atangiza uwo muhango ku rwego rw’igihugu, ibi bihangano birimo indirimbo, imbyino, ibikoresho ndangamurage, ndetse n’ubuvumbuzi, inganda, n’ibitabo.
Minisitiri Kanimba avuga ko uyu munsi wo kurengera umutungo w’ubwenge washyizweho mu rwego rwo kwirinda ubujura bw’ibihangano, kandi yongeraho ko no mu Rwanda hari amategeko akumira abantu baba bashaka kwiyitirira ibihangano by’abandi. Kanimba ariko avuga ko abantu benshi aya mategeko batarayamenya, gusa ngo bazakomeza kugenda babakangurira kuyamenya no kuyakurikiza.
Kanimba kandi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda impaka z’abantu bashobora kwiyitirira igihangano kimwe kandi atari icyabo bose, yavuze ko umuntu uhanze igihangano cye bwite ajya kucyandikisha muri RDB.
Dominike Baguriki aherutse kuvumbura agakoresho kagenzura ko ibinyobwa bivuye hanze bitigeze bipfundurwa n’umunsi numwe avuga ko hari amafaranga atanga muri RDB kugira ngo icyo gihangano cye hatazagira ukiyitirira. Tumubajije uko abona umumaro wo kwandikisha igihangano yagize ati: “Iyi gahunda irenze no kuba nziza”.
Impuguke mu kurinda imitungo y’ubwenge Getachew Mengistie waturutse muri Ethiopia yavuze ko kumenya agaciro k’igihangano cyawe ariyo ntambwe ya mbere mu kukirinda abajura, kandi asaba umunyarwanda wese gukunda ibihangano nyarwanda harimo uduseke, imbyino, imyambaro n’ibindi.
Ikindi uyu muhanga yongeraho ni uko usanga ibihugu bimwe bitita ku imitungo yabyo ugasanga bimwe bizimira asaba ko mu Rwanda ibintu ndangamurage byakwitabwaho kuko nawo ari umutungo w’ubwenge bw’Abanyarwanda.
Dr. Vuningoma James ushinzwe gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda n’umuco yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ari kimwe mu byashegeshe umutungo w’ubwenge bw’Abanyarwanda ariko hakaba harashyizweho ihuriro ry’intiti kugira ngo ururimi n’umuco nyarwanda byubahirizwe.


















TANGA IGITEKEREZO