00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dady de Maximo azahagararira u Rwanda mu iserukiramuco ry’imyambaro ku rwego rw’Isi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 30 May 2013 saa 05:06
Yasuwe :

Umuhanzi w’imunyabugeni Dady de Maximo Mwicira –Mitali, azahagararira u Rwanda mu iserukiramuco ry’Imideri ku rwego rw’Isi rizabera i Paris Bufaransa tariki ya 22 Kamena 2013.
Iri serukiramuco ry’imyambaro ku rwego rw’Isi (Africa fashion Reception of the world fashion week) rizitabirwa n’abanyamideri baturutse hirya no hino ku isi. By’umwihariko muri Afurika hatumiwemo abo mu bihugu 20.
Dady de Maximo avuga ko yatowe nyuma y’aho yohereje amafoto 10 y’ibikorwa by’imideri yagiye akora (…)

Umuhanzi w’imunyabugeni Dady de Maximo Mwicira –Mitali, azahagararira u Rwanda mu iserukiramuco ry’Imideri ku rwego rw’Isi rizabera i Paris Bufaransa tariki ya 22 Kamena 2013.

Iri serukiramuco ry’imyambaro ku rwego rw’Isi (Africa fashion Reception of the world fashion week) rizitabirwa n’abanyamideri baturutse hirya no hino ku isi. By’umwihariko muri Afurika hatumiwemo abo mu bihugu 20.

Dady de Maximo avuga ko yatowe nyuma y’aho yohereje amafoto 10 y’ibikorwa by’imideri yagiye akora nuko akohererezwa ubutumwa bw’uko ari we watowe guhagararira abanyamideri bandi bo mu Rwanda bose.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dady de Maximo yavuze ko yashimishijwe n’ubu butumire kandi ko azahesha ishema u Rwanda.

Yagize ati”Ndatekereza kuzajyana imyambaro ifite icyo isobanura ku mateka yacu n’umuco wacu Abanyarwanda. Nkoresheje ibyo mu Rwanda nzamurika imyambaro igaragaza ubuzima bw’umuntu wahuye n’akaga nka Jenoside, umutingito n’ibindi.”

Yavuze ko azajyana imyambaro ikozwe mu birere, mu bicuma, mu mpuzu, n’ibindi azajya amurika bitewe n’cyicoro bagezeho.

Ku rukuta rwe rwa facebook Dady de Maximo yagize ati” Nzakora, Nzakora peee kugeza umwuka ushizemo, nzatangatanga hose aho wampaye impano hose mpabyaze umusaruro ariko nkore tuuu, aho bitagenze neza mu bihe bishize naho mpakosore, agahinda ko gutukwa niko kari kumpa gutsinda ni ukuri Mana nzakwiringira. Rwanda waduhetse ababyeyi bafate iry’iburyo ishema twavukanye dukomeze twese imihigo n’ubwo ikaramu y’umwanzi n’umutima w’umugome akidukurikiranye ariko intsinzi kubagukunda ntizima.

Mu 2008, Dady de Maximo yegukanye umwanya wa gatatu ku rwego rwa Afurika mu kumurika imideri.


... IGIHE turi kubategurira inkuru yihariye y’ikiganiro kirambuye twagiranye na Dady de Maximo
Umuhanzi w'imideli Dady de Maximo Mwicira Mitali
Urupapuro rw'ubutumire Daddy de Maximo yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages