00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe izindi mbaraga mu guteza imbere “Ingoma nyarwanda”

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 16 April 2013 saa 11:28
Yasuwe :

Mu gihe usanga hari bamwe mu banyarwanda bumva ko ingoma zivuzwa n’abaturanyi bo muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ari zo zinogeye ugutwi, abakora umwuga wo kuvuza ingoma si ko babibona kuko haramutse habaye ubufatanye bwa buri wese ingoma nyarwanda zakundwa kurusha iz’ahandi.
Kuba ubufatanye mu guteza imbere umwuga wo kuvuza ingoma butaragerwaho, ahanini ni uko usanga n’abawukora hari ibibazo bahura na byo bakabyihererana, mu gihe ku ruhande rwa Leta ho baba bifuza ko bajya (…)

Mu gihe usanga hari bamwe mu banyarwanda bumva ko ingoma zivuzwa n’abaturanyi bo muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ari zo zinogeye ugutwi, abakora umwuga wo kuvuza ingoma si ko babibona kuko haramutse habaye ubufatanye bwa buri wese ingoma nyarwanda zakundwa kurusha iz’ahandi.

Kuba ubufatanye mu guteza imbere umwuga wo kuvuza ingoma butaragerwaho, ahanini ni uko usanga n’abawukora hari ibibazo bahura na byo bakabyihererana, mu gihe ku ruhande rwa Leta ho baba bifuza ko bajya babigeza mu nzego z’ibishinzwe, bigashakirwa ibisubizo ndetse n’ahakenewe inkunga hakagaragazwa bityo imbogamizi zigakurwaho.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, Odile Gakire Katese washinze itorero ry’Abagore bavuza ingoma ryitwa “Ingoma nshya” avuga ko hakiri n’ikibazo cy’uko Abanyarwanda bataramenya gushyigikira ingoma z’iwabo, akongeraho ko iyo witegereje usanga no mu gihugu hose hakiri umubare muto w’abakora uwo mwuga.

Gakire asobanura ku mikorere y’Ingoma Nshya yagize ati ”Abanyarwanda barakiyumvisha ko ‘Ingoma Nshya’ ari Abanyabutare gusa mu gihe twe twifuza ko byagera mu gihu hose.”

Avuga ko iyo witegereje usanga kuvuza ingoma bitarakomera ugereranyije n’abaririmbyi ndetse n’ababyinnyi agasaba ko urwo rwego na rwo rwaterwa inkunga.

Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitari yatangarije IGIHE ko abakora umwuga wo kuvuza ingoma batari bakwiye kujya bategereza guterwa inkunga gusa, kuko hari bimwe mu bibazo bashobora kwikemurira bo ubwabo; ariko kandi yongeraho ko igihe hari ibibazo bikomeye bakwiye kwegera Minisiteri ikabafasha kubibonera ibisubizo.

Ku rundi ruhande Mitali ntiyemeranya n’abavuga ko kuvuza ingoma mu Rwanda bikiri hasi, kuko kuba mu Rwanda haboneka abagore n’abakobwa bakora uwo mwuga ari ikimenyetso cyerekana ko uwo mwuga utera imbere, anongeraho ko ingoma ziri mu biranga umuco nyarwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages