Ubu buryo ngo bukaba bwarakoreshejwe no mu kinyejana cya mbere, ku bwa Kakira Umuhungu w’umwami wo mu Gisaka, Kimenyi Getura, aho yakoresheje imigingo mu guha isura nziza inzu zitandukanye.

Ubu Alice Gahunga Durand kandi agaragaza ubuhanzi bwe mu mamurika gurisha atandukanye mu Burayi aho yerekana uburyo akoresha mu guhanga bijyanye n’ibihe tugezemo burimo ubuhanga mu gutaka no kunoza bita "Collage, Peinture & Résine.

Mu buhanzi bwe kandi akoresha ibikoresho bitandukanye mu guha ubuzima ibisigazwa by’ibikoresho ngo bidapfa ubusa, nk’imyambaro y’ibitenge (Tissu africain, Pagne), impapuro, parasitike (plastique), ibyuma (métal), ibiti (bois) n’ibindi, akavuga ko ubwiza bw’ihisha muri byinshi byose bigahabwa agaciro n’ubireba.
Alice Gahunga Durand ati "Ubwiza bwihisha muri byinshi bigahabwa agaciro n’ubireba."







TANGA IGITEKEREZO