Kuwa 8 Mata 2012, Umunsi umwe nyuma y’imihango yo gutangira icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda hatangiye gukinwa umukino uhuriweho n’abantu bavuga indimi zitandukanye (Ikinyarwanda n’igi Khmer) kandi bafite imico itandukanye.
Uwo mukino witwa ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ watangiye gukinwa ahantu hatandukanye mu Rwanda nko mu nzu yerekana amakinamico i Kigali yitwa Ishyo Arts Center.
Uyu mukino wanditswe ukanayoborwa n’Umuholandikazi Annemarie Prins, ugashyirwa ahagaragara na Amrita Performing Arts in Phnom Penh, werekana ingaruka mbi za Jenoside ku buzima bwa buri munsi muri Cambodia y’ubu. Uburyo uri gutegurwa bushya bufite intego yo kugira ngo uzagezwe ku Banyarwanda benshi kandi uzakinwa n’Abanyarwanda hamwe n’aba nya Cambodia.
“Gutobora ukavuga ibyakubayeho” muri Cambodia
Muri Cambodia kwibuka ’Pol Pot era’ (Bivuga igihe cya Pol Pot wari ku isonga ry’ubutegetsi bw’ igitugu muri icyo gihugu) biracyari igikomere kitarakira n’igihe cyo kutavuga. Aho abakinnyi bakinira haragaragara abakinnyi bane bari bafite imyaka nk’ icumi igihe aba ’Khmer rouges’ birukanaga imiryango yabo muri Phnom Penh (umurwa mukuru wa Cambodia); hari n’abandi umuntu yavuga ko bahagarariye urubyiruko ari rwo bantu bazaba bariho mu bihe bizaza. Ni batatu ari bo: Umuririmbyi, umucuranzi n’umubyinnyi.
Umukino ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ wakinwe mu bice byinshi by’intara za Cambodia urebwa n’abahinzi n’aborozi ndetse n’abantu batuye mu biturage. Gukina uyu mukino mu mijyi minini n’ahantu hakinirwa imikino ku rwego mpuzamahanga nka The Esplanade muri Singapour byakiriwe neza mu binyamakuru bikomeye ku isi nka International Herald Tribune. Mu 2010 uyu umukino washyizwe ku buryo wumvikana ku majwi gusa ukinwa ku maradiyo menshi yo muri Cambodia no ku Ijwi ry’ Amerika.
Umukino ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ mu Rwanda
Umuryango La Benevolencija, Umuryango utagengwa na Leta w’u Buholandi wigisha abaturage bo mu Biyaga Bigari (u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) kurwanya amagambo y’urwango ubinyujije mu ikinamico yawo Museke Weya niwo uzakira abazerekana umukino ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ mu Rwanda.
Imyitozo yo gukina uyu mukino yaratangiye. Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bazafasha mu kumvikanisha mu rurimi rw’ Ikinyarwanda ibizaba bivugwa. Nta kabuza abantu bazabasha kumva ibizaba bikinwa.
N’ubwo hari itandukaniro ry’igihe n’uburyo Jenoside zombi zakozwemo, ingaruka zirasa. Twavuga nko kuba abacitse ku icumu bakumva bishinja ko bashobora kuba baragize uruhare mu gutuma ibyababayeho bibabaho, kumva bari bonyine, kugira ikimwaro no kwigunga.
Umukino ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ uzakinirwa mu mazu akinirwamo imikino mu mijyi itatu yo mu Rwanda ( Gicumbi mu majyaruguru, Huye mu Majyepfo no mu mujyi wa Kigali).
Amatsinda y’abantu bahindura abandi ya La Benevolencija azaba yitabiriye kureba uwo mukino kandi azabasha no kubigeza ku baturanyi babo.
Nk’uko byagiye bigenda muri Cambodia, umukino uzajya ukurikirwa n’ikiganiro hamwe n’abawurebye. Televiziyo y’u Rwanda izafata ibyakinwe yongere kubinyuzaho nyuma.
Umukino ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ mu Rwanda watewe inkungana Prince Claus Fund, Open Society Foundation, Ambasade y’ u Buholandi mu Rwanda, Kigali, Positive Production, Ishyo Arts Center, Goethe-Institut n’abaterankunga ku giti cyabo.
Dore aho umukino uzakinirwa
KIGALI Ishyo Arts Center, Kacyiru (Caisse Sociale)
8 Mata Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
9 Mata Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
KIGALI Maison des Jeunes Kimisagara
10 Mata Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
BUTARE/HUYE Salle Polyvalente /Inzu Mberabyombi
11 Mata Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
12 Mata Saa munani z’amanywa
BYUMBA/GICUMBI Salle Polyvalente/Inzu Mberabyombi
14 Mata Saa munani z’amanywa
Kwinjira ni ubuntu!


















TANGA IGITEKEREZO