Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Dr Harebamungu Mathias, avuga ko mu gihe abahanzi bashishikarizwa kubukora kinyamwuga bakanakomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda mu bihangano byabo.
Ibi Dr Harebamungu yabivuze afungura inama yahuje abahanzi n’abayobozi b’Ikigo gishinzwe guteza imbere abanyabugeni RAI (Rwanda Art Initiative), hamwe n’ubuyobozi bw’urwego rwo guteza imbere ubumenyigniro mu Rwanda WDA n’izindi nzego zinyuranye.
Dr Harebamungu yagarutse ku mvugo nyarwanda igira iti “Agahugu umuco akandi umuco”, ashaka kugaragaza ko abahanzi nyarwanda bagomba gukomera ku bitekerezo bishyigikira umuco nyarwanda n’Ubunyarwanda muri rusange. Yavuze ko abahanzi bagomba gukunda ubuhanzi, kwita ku mwimerere no kubigira umwuga uhoraho.
Boivin Roumestan Florence ukomoka muri Canada na we witabiriye iyi nama, yatangaje ko kugira ngo abahanzi batere imbere bakwiye gukorera hamwe no gutegura ibitaramo n’ubwo byaba bito kugira ngo Leta ibone aho ihera ibashyigikira.
Ashimangira ko ubuhanzi ari isoko y’ubukungu, Saba Michel waturutse muri Bourkina Faso yavuze ko guha agaciro ubuhanzi bushingiye ku muco byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’iki gihugu ku buryo ntagereranywa ndetse bituma kimenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu izamuka ry’ubuhanzi mu Rwanda, Umuyobozi wa RAI Rugamba Dorcy yavuze ko harimo amashuri make abyigisha, ibikorwa remezo bikri bike no kuba nta shoramari rikorwa muri uru rwego.
Ibi ni byo Minisiteri y’Uburezi n’ibindi bigo biyishamikiyeho bavuga ko biri mu nzira zo gukemurwa havugururwa ishuri ry’ubugeni rya Nyundo, rigahabwa ibikoresho bikomeye n’abarimu b’inzobere.



















TANGA IGITEKEREZO