00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Arts Initiative bamurikiye Minisitiri w’umuco ibyo bigiye kuri Burkinafaso

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 December 2012 saa 01:20
Yasuwe :

Barangajwe imbere na Dorcy Rugamba, abahanzi nyarwanda bagize ihuriro ryitwa Rwanda Arts Initiative bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais, mu rwego rwo kumurika ubumenyi bakuye mu rugendoshuri bavuyemo mu iserukiramuco ryitwa ‘Récréâtrales’ riheruka kubera ahitwa Ouagadougou muri Burkina Faso mu kuva tariki ya 1 kugeza kuya 10 Ugushyingo 2012.
U Rwanda rwari rwitabiriye iri serukiramuco nk’umushyitsi w’imena aho rwaserukanye abahanzi bagizwe n’abanditsi, (…)

Barangajwe imbere na Dorcy Rugamba, abahanzi nyarwanda bagize ihuriro ryitwa Rwanda Arts Initiative bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais, mu rwego rwo kumurika ubumenyi bakuye mu rugendoshuri bavuyemo mu iserukiramuco ryitwa ‘Récréâtrales’ riheruka kubera ahitwa Ouagadougou muri Burkina Faso mu kuva tariki ya 1 kugeza kuya 10 Ugushyingo 2012.

U Rwanda rwari rwitabiriye iri serukiramuco nk’umushyitsi w’imena aho rwaserukanye abahanzi bagizwe n’abanditsi, abatoza n’abakinnyi b’ikinamuco, abanyamuziki, abahanzi muri Sinema n’umunyabugeni ukoresha ikoranabuhanga barimo abagize ‘Ikobe Muzik Groupe’, Ntarindwa Diogène uzwi cyane ku izina rya Atome (wahimbye umukino wa “Carte d’identite”), Claude Mpayimana (uvuza umwirongi), abagize Urwintore Theater Group (bakina bakinnye umukino wa “L’Instruction”), Laura Nsengiyumva (wahimbye igihangano cy’ubugeni cyitwa “1994”), Jolie Murenzi (wayoboye ifatwa n’itunganywa ry’amashusho ya filime yitwa “Kinyarwanda” na “Agaciro”) hamwe n’abagize Plastic Art.

Mu biganiro bagiranye na Minisitiri bavuze ko urugendo bakoze muri Afurika y’i Burengerazuba rwabaye ingirakamaro kandi ko ruzabasha guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.

Dorcy Rugamba, umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative yagize ati “twatunguwe cyane n’uburyo iserukiramuco muri Ouagadougou rihuriza hamwe Guverinoma, abaturage hamwe n’abikorera ku giti cyabo mu buryo buri wese abikuramo inyungu kimwe n’undi mu ngeri zitandukanye z’ishoramari zaba iz’ubucuruzi, ubukorikori, gutwara abantu n’ibindi.”

Rwanda Arts Initiative, ni umuryango utegamiye kuri Leta ufite intego yo guhindura ubuhanzi (n’ubugeni) umwuga, kubuteza imbere binyuze mu mahugurwa, umusaruro n’ikwirakwizwa ry’ibihangano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages