Bamwe mu bakuze ntibumva impamvu ababyiruka ubu batamenya umuco nyarwanda uko bikwiye ntibanite kuri bimwe mu byakoreshwaga muri uwo muco nubwo akenshi bitagikoreswa kuko byasimbuwe n’ibikoresho bijyanye n’iki gihe. Ibi ngo bituma n’amwe mu magambo yakoreswaga mu muco atagikoreshwa yibagirana ntamenyekane.
Abasheshe akanguhe baganiriye na IGIHE bavuze ko batungurwa no gusanga amwe mu magambo yarangaga umuco atagikoreshwa. Mushumba Léonidas w’imyaka 79 yagize ati "Umwana ubyiruka ubu ntiwamubwira inkongoro ngo ayumve cyangwa yumve n’icyo bivuze; kera wasangaga bakoresha imikenke, uruho cyangwa urukebano, umuvure n’isekuru, imbehe n’ibindi. Ariko ubu bigenda bikendera ababyiruka ntibabizi."
Bimwe mu byo bamwe mu rubyiruko rw’ubu batazi ni nk’inkongoro zasimbuwe n’ibicuba n’amabinika ya plasitiki n’ibyuma, imbehe zasimbuwe n’amasahani, inkoko n’intara nabyo bitagikoreswa cyane kuko hari abo usanga bahitamo gukoresha amasahani manini y’ibyuma na plasitiki. Ibikoresho birimo ibitebo byasimbuwe n’utudobo; imisambi n’ibirago byasimbujwe n’imikeka n’amatapi; inkono n’ibyungo byabaga bikozwe mu ibumba bisimburwa n’amasafuriya.
Abana babyiruka baba bazi bene ibyo bikoresho ni bake, abenshi mu babimenya ni abakurira aho bigikoreshwa cyane.
Mushumba anavuze ko ibyo bikoresho bijyana n’imvugo nyarwanda usanga zigenda zicika, yagize ati "Mu ikeshamvugo, ntibamanika igisabo barakijisha; ntibatura igisabo baracyururutsa; ibisabo ntibigurwa ahubwo birakoshwa; ntibimeneka biraribora."
"Ibindi bikoresho usanga ababyiruka batazi batanazi gukoresha magambo yabugenewe kuri byo ni nk’umuvure mu muco nyarwanda bavuga ko utabazwa ahubwo uramvurwa, ubwato nabwo ntibabubaza baraburamvura." Uko niko yongeyeho.
Yanavuze ko isekuru, umuheto, ibyansi, ibisabo n’ibindi bikoresho usanga bigira imvugo yihariye nk’uko binasobanurwa no mu ikeshamvugo.
Rumwe mu rubyiruko rwavuganye na IGIHE, rwavuze ko kutamenya ibyo bikoresho cyangwa amagambo bya kera, biterwa no kuba bitagikoreshwa cyane cyangwa ngo ruhure nabyo mu buzima bw’iki gihe. Nyamara urundi rwo ravuze ko impamvu rudashyiramo imbaraga mu kubimenya ari uko baba babona byarataye igihe.


















TANGA IGITEKEREZO