00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba Green Hills banyuzwe n’amateka y’agasozi kabyaye u Rwanda

Yanditswe na

Munyembabazi Honoré

Kuya 21 January 2015 saa 02:21
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri Green Hills basuye Agasozi ka Gasabo gaherereye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo basura bimwe mu bisigisigi by’amateka bigaragaza neza ubuzima bwa cyami ndetse n’amateka y’u Rwanda.
Aba banyeshuri bahasuye mu mpera z’icyumweru gishize, berekwa ahari ikigabiro cy’Umwami Nsoro Samukondo mwene Ndoba, wise udusozi tubiri twari tugize gasabo, inkomoko y’u Rwanda.
Ubwo Kalisa Rugano, umusaza utuye kuri uyu musozi yasobanuriraga abanyeshuri basuye uyu musozi, (…)

Abanyeshuri biga muri Green Hills basuye Agasozi ka Gasabo gaherereye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo basura bimwe mu bisigisigi by’amateka bigaragaza neza ubuzima bwa cyami ndetse n’amateka y’u Rwanda.

Aba banyeshuri bahasuye mu mpera z’icyumweru gishize, berekwa ahari ikigabiro cy’Umwami Nsoro Samukondo mwene Ndoba, wise udusozi tubiri twari tugize gasabo, inkomoko y’u Rwanda.

Ubwo Kalisa Rugano, umusaza utuye kuri uyu musozi yasobanuriraga abanyeshuri basuye uyu musozi, yagize ati “Ntuye ku y’iyibambe n’iyibamabaza imirambi itavuna ingingo!” (Ubwo yavugaga ko atuye ku misozi wuje amahoro ukagarishya amashyo).

Abanyeshuri n'abarimu munsi y'ahari ikigabiro cy'umwami

Yavuze ko uyu musozi wari ukikijwe n’ibihugu ari byo: I Gisaka, Ndorwa, u Bugesera,u Bushi mbere y’uko byose byigarurirwa n’u Rwanda.

U Rwanda, agahugu kagukiye mu bwitange bw’abo kibarutse…

Rugano yarambuye amateka y’ubutwari bwaranze bamwe mu banyarwanda, anagaruka ku nkomoko y’amwe mu mazina agikoreshwa ubu mu Rwanda.

Umwami Nsoro wabayeho ahagana mu mwaka wa 1290, ni we watuye igihe kinini kuri aka gasozi gafatwa nk’inkomoko y’ u Rwanda.

Nsoro abyara Ruganzu Bwimba na mushiki we Robwa bitangiye u Rwanda ngo rutigarurirwa n’Abanyagisaka bakiri bato cyane; ku myaka 16 na 17.

Ni igihe Gisaka yashakaga kwigarurira u Rwanda, ihimba amageza (amayeri) yo kubigeraho ikoresheje umwami ukomoka i Rwanda. Ni ko gushaka gusaba igikomangomakazi Robwa mwene Nsoro n’Umugabekazi Nyakanga.

Umwami Nsoro yari yarabivumbuye, ariko ibiri amambu ahita atanga (arapfa). Nubwo abiru barwanyije ishyingirwa rya Robwa i Gisaka, Umugabekazi Nyakanga na musaza we Nkorokombe barabishegeye cyane kubera inyota y’ubutegetsi.

Mu gucurura izi mpaka z’urudaca , Robwa yemeye gushyingirwa i Gisaka ariko azi neza ko ari umutego; ati “Nzashyingirwayo ariko iki cyana cy’ingaruzwamuheto sinzakibyara.” Ni na bwo yabwiraga umwami w’i Gisaka ati “Tuzavuguta ariko nzakurusha imivuba!” (bishatse kuvuga ko yamutegaga iminsi, bagiye guhangana).

Inda yegereje ivuka, Robwa yarahanutse agwira ingoma ku bushake maze ahwana n’uwo yari atwite kugira ngo atavuka akazanyaga u Rwanda.

Abiru bavuze ko hagomba kuboneka umuntu wo mu muryango w’Ibwami ugomba kumena amaraso kugira ngo igitambo cya Robwa kigire imbaraga, Umugabekazi Nyakanga n’umuryango we barabyigurutsa.

Nyakanga ubwo yasabwaga gutanga umugabo we w’umucyura, Yihande, yagize ati “ Ntange Yihande mbe gahanga kabi gasema amaboko y’Abanyiginya!”

Ruganzu Bwimba abibonye atyo, yemeye kwitangaho igitambo ari umwami. Yaguye ahitwaga ku Muguruka wa Nkurunziza hahoze hitwa ku Muguruka wa Nkurumbi kubera habereye ishyano. Ubu ni mu duce two hirya y’icyahoze ari Kibungo.

Barinejeje basimbuka urukiramende

Ajya gutanga, Ruganzu yasize umugore we Nyakiyaga atwite. Abyara Cyilima Rugwe.

Rugano ati “Ubwo umwami Cyilima Rugwe, mwene Ruganzu Bwimba yarambagiraga u Bugesera, akambuka icyambu cy’ishya( Umugezi wa Nyabarongo) yahagaze hejuru y’umusozi wa Nyamweru ( Mont Kigali) araranganya amaso impande zose maze agira ati“Erega bwa bundi igihugu ni Kigali.” Ubwo yavugaga ko igihugu cyagutse ari na ho izina Kigali rifite inkomoko.

Muzehe Rugano yagize ati “Nk’uko Abanyarwanda bagira bati ‘Umwana arira ku rutaro abakuru barira ku rutoki’, Ni na ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere ngo abana babo bamenye amateka asumbye ayo bazi kuko ari bo Rwanda rw’Ejo.”

Abanyeshuri bahakuye isomo rikomeye

Kangenza Gaspard Umuyobozo w’iri shuri , yagize ati “Abenshi mu bana bacu iyo barangije bajya mu bihugu by’amahanga. Iyo bageragayo bakabazwa amateka y’urwa Gasabo, bananirwaga ku hikura bikabatera ipfunwe. Ni yo mpamvu twashakishije ahantu uyu musozi waba uherereye ngo bawigireho byinshi bizanabafasha guhorana indangaciro z’Umunyarwanda. ubu ni ku nshuro ya gatatu tuhaje guhera mu wa 2013.”

Abanyeshuri bakinnye n'igisoro

Robwa Debola umwe mu Banyeshuri ba Green Hill Accademy na we yagize ati “Ubusanzwe nagiraga ipfunwe ryo kwitwa “Robwa” si nari nzi icyo rivuze n’ababyeyi banjye ni uko. Ariko ubu ntewe ishema no kuba nitiranwa n’intwari yitangiye ingoma.”

Ibi biganiro byabereye munsi y’igiti cy’inganzamarumbo cyo mu bwoko bw’umunaba kikaba urwibutso rw’aho umwami yimiye ingoma.

Iki kigo kiri mu bagize umuhate wo gusura aha hantu bwa mbere cyane ko n’uhareba abona hataritaweho kubera ibihuru bihazengurutse.

Ntagwabira AndereyaU Ukuriye Ubushakashatsi mu Nzu Ndangamurage y’Igihugu, yabwiye IGIHE ko umushinga wo kuhatunganya ugeze kure, icyo ubura ari inkunga y’amafaranga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages