Amateka y’u Rwanda avuga ko isoko y’u Rwanda ari ku musozi wa Gasabo, uherereye mu kagari ka Nyakabande Umurenge wa Rutunga akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Kuri uyu musozi niho umuntu yakwita nko ku isoko ry’u Rwanda, aho rwahereye rwaguka kugeza uko rwanganaga mbere yo kugabanywa rukangana uko turubona uyu munsi. Ndetse aho niho hanavuye imvugo igira iti: “U Rwanda rwa Gasabo”.
Mu rwego rwo kumenya amateka y’u Rwanda, abanyeshuri barangije mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mashami atandukanye, muri Green Hills Academy, basuye umusozi wa Gasabo ku isoko y’u Rwanda.
Muri uru rugendo, abanyeshuri basobanuriwe uko u Rwanda rwagiye rwaguka aho baganirijwe n’umusaza Gashumba Elie, wavutse mu mwaka 1920. Gashumba yavuze ko u Rwanda rwagiye rwaguka kubera ibitero abami b’u Rwanda bagenda bagaba bakigarurira uduce dutandukanye tw’izari izindi mpugu ubu hakaba ari mu Rwanda.
Uru rugendo rw’aba banyeshuri barangije amashuri yisumbuye kandi, rwanaranzwe n’imikino itandukanye yo mu muco w’Abanyarwanda nko kwivuga, imbyino nyarwanda, umukino wo kubuguza, kunyabanwa, ibisakuzo, ibihozo n’ibindi…
Muzirankoni Godiose, umwarimu w’ikinyarwanda muri Green Hills Academy, yavuze ko ababyeyi bakwiye gufata akanya bakaganira n’abana babo kuri bimwe biranga umuco nyarwanda.
Muzirankoni yakomoje ku mugani w’ikinyarwanda ugira uti: “Utaganira nase nta menya icyo Sekuru yasize avuze.”; “Umurunga w’iminsi ni umurimo” maze avuga ko aya ari amwe mu magambo abwirwa umwana yazanasaza agakomeza ayazirikana no mubuzima bwe.
Umutonu Yamanda umwe mu bana urangije umwaka wa gatandatu muri Green Hills akaba yavuze ko yungukiye byinshi muri uru ruzinduko, cyane nko kuba abashije kwigerera aho urwanda rwahereye rwaguka. Ati: “Najyaga mpumva mu mateka, ariko kuri uyu munsi menye byinshi.”
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Ron Wallace, yashimiye abari bitabiriye
iki gikorwa cyo gusura isoko y’u Rwanda, agira ati: “Iyi ni inzira nziza yo kumenya amateka y’u Rwanda no kuzirikana aho abantu bavuye n’aho bageze, ndetse bikabatera ubushake bwo gukomeza gukora neza.
Kagenza Gaspard, umuyobozi wungirije w’ishuri Green Hills, yavuzeko iki ari igikorwa kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufasha abana b’Abanyarwanda n’abanyamahanga, kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Ati: “Ibi bizafasha abana gukunda igihugu, kuburyo umwana najya no kwiga hanze azajya arangwa no gukunda igihugu.”
Amateka avuga ko u Rwanda rwavuye i Gasabo rukaguka kuruta n’uko rungana ubu kuko rwaje kugabanywa n’abakoroni mu mwaka 1882, ibice bimwe bikomekwa ku bihugu bihana imbibe n’u Rwanda kuri ubu ahanini nta kindi kigendeweho uretse imiterere ishingiye ku migezi irugose kuri ubu.
Izina u Rwanda ryo, abanyamateka bavuga ko rikomoka ku nshinga kwaanda bivuga kwaguka cyane kuko u Rwanda ari igihugu cyahereye ku gasozi kamwe ka Gasabo eukagenda rwaanda cyangwa rwaguka rukaba rugali.


















TANGA IGITEKEREZO