Muri rusange, amagambo 2400 azagerwaho n’izi mpinduka zigamije koroshya Igifaransa, nk’uko byatunganyijwe mu 1990.
Televiziyo ya TF 1 yo mu Bufaransa yatangaje ko iyo myandikire mishya izajyana n’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2016/17, muri Nzeli, ariko bamwe mu bakoresha urwo rurimi bavuze ko n’ubwo bishobora kuzoroshya imivugire yarwo bitagaragara neza.
Izi mpinduka zisobanura ko bitakiri ngombwa gushyira ‘‘Accent circonflexe’’ ku nyajwi nka «u» na «i». Urugero nk’ijambo «Coût» rizahinduka «cout», «paraître» ibe «paraitre»…
Gusa ariko icyo kimenyetso kizaguma ku magambo gitangaho umwihariko. Urugero nk’impitakera y’inshinga ‘‘devoir’’ izakomeza ibe «dû», ariko nk’ikinyazina «mûr» ntikizahinduka kugira ngo kititiranywa n’ijambo «mur».
Hari kandi ikurwaho rya “i” mu ijambo “Oignon’’, aho rizajya ryandikwa nka "Ognon". Ahandi ni nk’ahandikwaga ‘‘ph’’ hazajya handikwa ‘‘f’’ nk’uko bisomwa, urugero mu ijambo ‘‘nénuphar’’ rizaba ‘‘nénufar’’.
Muri ayo magambo 2400 yahinduwe harimo amazina y’inyunge nka porte-monnaie cyangwa mille-pattes, agomba gutakaza akarongo gatambitse kayahuzaga hagati yayo.
Umwe mu barimu b’indimi, Julien Soulié, ubwo yari kuri TF1, yavuze ko gukuraho ‘‘accent circonflexe’’ atari ikintu gikomeye, avuga ko nta gikuba cyacitse kuko hagamijwe gukemura imbogamizi abanyeshuri b’iki gihe bahuraga nazo mu gusoma Igifaransa.
Igitekerezo cyo kuvugurura Igifaransa cyatangiye mu myaka ya za 80, ubwo Igifaransa cyatangiraga guta intebe mu mahanga bikitirirwa ko ari ururimi rugoye gukoreshwa, bituma abahanga mu ndimi basaba ko ruvugururwa.
Mu 1989 nibwo Minisitiri w’Intebe, Michel Rocard yashyizeho Inama nkuru y’ururimi rw’Igifaransa (CSLF), igizwe n’abaturuka mu Bufaransa, Québéc, u Bubiligi, u Busuwisi na Maroc, yakurikiranye ayo mavugururwa, akaza no kwemerwa n’abahanga mu Gifaransa, Académie française.
Ayo mavugururwa yasohotse mu igazeti ya leta y’u Bufaransa, kuwa 6 Ukuboza 1990, akaba amaze imyaka hafi 26 atarakurikizwa.
Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bari kwamagana izi mpinduka mu myandikire y’Igifaransa, ururimi rwari rumaze igihe rukomeye ku mwimerere warwo.



















TANGA IGITEKEREZO