Tariki 26 Ukwakira 2013, mu mujyi wa Pretoria ku nyubako ya Union Building muri Afurika y’Epfo, urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri iki gihugu rwateguye igikorwa kiswe “Diplomatic Fair” cyahuje ibihugu 46 n’u Rwanda rurimo, aho byamurikaga umuco wabyo.
Abahagarariye u Rwanda babyitwayemo neza aho wasangaga amabara y’ibendera ry’u Rwanda yari yiganje aho Abanyarwanda bamurikiraga umuco wabo, abashyitsi bakakirwa n’abakobwa bambaye imishanana, ari na bo basobanuriraga abantu amateka y’u Rwanda ndetse bakabereka amahirwe ahari mu gushora imari mu gihugu cyabo, banabaha ishusho y’urugendo rwo guteza imbere igihugu.
Abantu baturutse mu Bushinwa, Afurika y’Epfo, Rumania, Senegal, bari mu bishimiye kurya ku ndyo ya Kinyarwanda yari yateguwe mu bwoko 12.
Hamuritswe kandi ubunyabugeni ndetse n’icyayi cyo mu Rwanda gikundwa na benshi, aho abagenderaga ahabera iri murika baguraga amaherena akozwe mu bikoresho bya Kinyarwanda ari nako batangazwa n’aho u Rwanda rwavuye ndetse n’aho rugeze ubu.
Ikompanyi yo gutwara abantu mu ndege ya Rwandair nayo yari mu bitabiriye imurika aho batangarizaga abitabiriye iki gikorwa ibyerekeye ingendo bakora hirya no hino muri Afurika.
Iri murika ariko ntiryari gusozwa Abanyarwanda badacinye akadiho dore ko itsinda ryerekanye imbyino za Kinyarwanda ryakunzwe cyane aho ryakuruye abantu benshi aho abasore n’inkumi b’Abanyarwanda batangaga ubutumwe bw’ubumwe bw’Abanyarwanda babinyujije mu mbyino.
Iki gikorwa kandi cyatumye abakitabiriye baboneraho kwigira ku bandi bakamenya byinshi ku mico itandukanye.
Mu ijambo ry’uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yashimangiye iterambere ry’u Rwanda ndetse n’icyerekezo igihugu cyihaye ngo gitere imbere kurushaho.


















TANGA IGITEKEREZO