00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese Abanyarwanda bari bazi Imana, banayisenga mbere y’umwaduko w’amadini mvamahanga?

Yanditswe na Gérard Nyirimanzi
Kuya 25 August 2025 saa 08:24
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiyemo muri iyi nkuru ni ibitekerezo bya Nyirimanzi Rwashanebo, Umuyobozi wungirije Umukuru wa BENIRAGE.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Nyarwanda uharanira gucukumbura Irage ry’u Rwanda no kurigeza kuri beneryo ari bo Banyarwanda, BENIRAGE, bugaragaza ko Abanyarwanda bari bazi Imana, bakanayiyambaza mu bikorwa n’ubuzima bwa buri munsi.

Bugaragaza ko ‘Imana y’i Rwanda’ bayitaga Gasani Nkuba Shyerezo, bakaba ari na yo biyambazaga igihe cyose no mu byo bakoraga byose.

Umunyarwanda wo hambere iyo yagiraga urubanza rukomeye urwo ari rwo rwose yabanzaga ‘kubaza Imana’ y’i Rwanda, ari byo byaje kwitwa ‘kuraguza’, bikanapfobywa n’amadini yandi yadutse nyuma. Ingero ni nyinshi z’uko kubaza Imana.

Mpereye no ku kurema umuryango twese dukomokamo, Umunyarwanda yabanaga n’uwo Imana yamuhitiyemo yaragurije maze ‘Imana zikamwerera’ zikabyemera.

Nta munyarwanda washingaga urugo atabanje kubaza Imana. Ubwo ndavuga kuraguriza uwo azashaka; ndetse akanaraguriza aho azatura, urubyaro bazagira, n’amatungo bazorora niba byose bizamuhira. Ibyo byose yabikoraga kubera ko yemeraga ko byose bitangwa n’Imana y’i Rwanda Abanyarwanda bemeraga ko ‘Itanga ishaka’, kuko ‘Iraguha’ (ntimugura); kandi ni ‘Rugira’ (byose). Ayo ni amwe mu mazina bayitaga yerekana uko bayemeraga.

Mu isengesho ryabo rikuru bagiraga bati ‘Seka, seka Gasani k’i Rwanda’ iyo Mana y’i Rwanda bayitaga Rugaba, bakayisaba ngo ‘ibagabire’ ibyo bifuza byose! Kenshi ibyo bifuzaga kwari “ugusekera u Rwanda” cyangwa kurumurikira ngo rusenderemo amahoro, kurutsindira ibyago by’ubwoko bwose n’abanzi b’ingeri zose, kurugabira ibyiza byose bakeneye kugira ngo babone “Kwishyuka” (kugubwa neza) mu Rwanda umu.

Mu magambo arambuye bagira bati Seka, seka Gasani k’i Rwanda, Rusekere rugubwe neza; Rusenderezemo amahoro n’amahe; Rutsindire ubukenya n’ubugingo buke; Rutsindire ubusame n’ubusharire, Rutsindire icyago n’icyagane; Rutsindire nyamunsi n’intumwa zayo; Rutsindire umwanzi wo mu kirambi n’umurozi uvuka ishyanga; Garika ibiganza utugabire Rugaba, Rugabo, Rwagisha. Maze twishyuke mu Rwanda umu.

Imana y’i Rwanda ivugwa he?

Abakiristu Gatolika baramukanya ngo “Yezu akuzwe” na “Salam Alaikum” y’Abayisilamu, yewe Abaporotesitanti bakavuga “Yesu Ashimwe” na ho abakurambere bacu baramukanyaga bagira bati “Shimwa Gasani Shyerezo”. Uramutswa agasubiza ati “Iteka ryose, gana mu bihe byose”.

Iyi ndamukanyo urebye yifurizaga mugenzi wawe kugumya “gusakaza urumuri rw’Imana y’i Rwanda” rugomba kugumya ‘kwaanda’ nk’uko Igihugu cyari kibifite mu nshingano. ‘U Rwanda’ burya bivuga “Urumuri rwanda mu byaremwe byose”, ari byo bivuze ‘gukwirakwiza, cyangwa ‘gusakaza’ ingoma y’Imana mu bindi biremwa byose!

Buri Munyarwanda yari ahamagariwe gukomeza gukwiza urwo rumuri ruturuka ku Mana y’i Rwanda rukazakwira Isi yose ndetse n’isanzure, ruhereye ku “Ijuru ry’Amata” ari ryo ubusanzwe ryeza andi majuru. Ijuru ry’Amata ni cyo cyanya cya ‘Nyirankuba Gasani’, Mama wa twese na bose! Ni uko biteye mu irage ryacu, ni ko abakurambere bacu babyemeraga!

Izindi gihamya z’ikezamana mu Muco Nyarwanda

Ubushakashatsi bwa Benirage bufite gihamya mu murage nyemvugo w’ubu, cyane cyane mu mazina y’Abanyarwanda nka Itangishaka, Iraguha, Rugira, n’andi, ndetse no mu mazina y’imisozi n’imigezi bigize Igihugu nka Byimana, mu Bweramana, i Busasamana, n’ahandi. Si ibifitirano rero nk’uko abatabizi babivuga bigiza nkana. Imana koko yirirwaga ahandi igataha i Rwanda!

Mu mabanga y’imisozi ni ho habitse ‘amabanga’ nyakuri agize imitsindo y’u Rwanda. Urugero, nk’uko ‘gusaakara’ kw’ingoma y’Imana, ari rwo “rumuri rwaanda” mu byaremwe byose, bigaragazwa n’umusozi wabyitiriwe wa Sakara (mu Gisaka) aho iyo ‘Ngoma’ y’ibuye ry’Imana (ubu ni mu Karere na ko kabyitiriwe ka Ngoma) yatangiriye gusakara igakwira mu birere bine by’u Rwanda.

Mu Majyepfo hari ‘Ngoma ya Butare’ (Huye), mu burengerazuba hari ‘Ngoma ya Kibuye’ (Karongi), no mu Majyaruguru uwo musozi wa ‘Ngoma’ ntiwahabura! Ndetse no mu Majyaruguru y’u Burengerazuba, iyo ngoma y’Imana yagumye gusakara yambuka no muri Kivu (ahitwa ubu i ‘Goma’). Ni iyo ‘Ngoma y’Imana’ yakomeje kugenda isakazwa mu birere bine by’u Rwanda iza no kugera hirya y’urwo dufite ubu.

Imana y’i Rwanda n’ingoma yayo yakomeje gusakazwa n‘urumuri rwanda (u Rwanda) bifite gihamya nyinshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Iby’ingenzi byagirira akamaro Abanyarwanda b’ubu basubiye ku isoko-muzi y’abakurambere babo, bakareka “guterekera abazimu b’ahandi bafite ababo”! Ndavuga kwambaza abatagatifu b’i Yeruzalemu, i Roma n’i Maka (Imana ibahe amahoro n’imigisha myinshi nabo ni abacu! Bakomoka i Rwanda ku isoko/intango).

Hari nk’Intebe y’ibuye y’Imana yahoze ku Musozi wa Kigali Abanyarwanda basabiragaho ‘Umutima w’Imana y’i Rwanda’; hari Inzu y’ibuye y’Imana ya Nyankokoma (mu Karere ka Gicumbi) imaze imyaka isaga ibihumbi 7; ndetse n’imvugo izwi na benshi yemeza ko “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda”!

Aha hantu ndangamurage na ndangamateka hatunganyijwe neza hakurura ba mukerarugendo batagira ingano n’amadovize arenze ay’abajya i Maka na Yeruzalemu!

Amadini mvamahanga harimo no Kubandwa

Umunyarwadna yaciye umugani ngo “Ararekwa ntashira”; uwavuga iby’Imana y’i Rwanda bwakwira bugacya! Ubutaha tuzasobanura uko Abanyarwanda babonaga iyo Mana yabo (bitaga “Gasani Nkuba Shyerezo”) mbere y’umwaduko w’andi madini y’ahandi (harimo no ‘Kubandwa’ byadutse ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli mu kinyejana cya 16).

Kandi kubandwa si umwimerere nyarwanda. Ibyacu kamerano byari ‘uguterekera’ abakurambere bawe, ukabaterekera nyine ibyo bakundaga bakiriho (nk’inzoga cyangwa itabi, …) ngo musabane kurushaho. Abanyarwanda ba kera bemeraga ko kwirengagiza abakurambere bawe byagukururira amakuba kuko muri bamwe, mugize igisekuru kimwe gikomoka ku Mana y’i Rwanda; kandi mu byo utunze hakaba harimo ibyo bagusigiye, n’iryo rage ririmo.

Ikezamana kamerano ryari rigamije iki?

Kwambaza Imana y’i Rwanda unyuze mu byo yaremye byose birimo n’abakurambere bawe ni byo byitwaga “Ikezamana kamerano”.

Si iyobokamana karemano nk’iry’ubu! ‘Guterekera’ na byo byari bigamije kuneza cyangwa kwihuza n’abakurambere bawe kuko bakurindiwemongo mwese mukomeze ‘kugororokera’ Imana y’i Rwanda, munagororokera ibintu n’abantu barimo nawe ubwawe, kugira ngo twese abaturage tubone “Kwishyuka mu Rwanda umu” ari byo bivuze gusugira, tugasagamba mu mutekano n’ituze bisesuye.

Uwo mutekano n’ituze byagezweho mu binyejana byinshi ndetse n’ibinyabihumbi mbere y’umwaduko w’abakoloni, kuko Abanyarwanda bakezaga Imana y’i Rwanda bakanayoborwa na yo mu byo bakoraga byose, kandi ikiruta byose bakabikora bashyize hamwe!

Ishyano ryaguye aho Abanyarwanda batereye umuco wabo n’imyemerere gakondo bakitabira imyemerere y’abakoloni n’imico yabo yose badashunguye. Icyavuye muri uko gutakaza umurage ntawe utakizi !

Gusubira ku isoko rero si bibi na gato nk’uko benshi babyibaza; ahubwo ni uguhitamo ibigufitiye akamaro kuko ibyinshi mu by’ubu atari n’iby’i Rwanda. Bagaragaye kandi ko ibisubizo by’ibibazo by’ingutu u Rwanda rugenda rwishakamo ubu rubikura mu muco warwo kamerano.

Tuwukomereho rero, ariko bitatubujije no guhaha umuco w’ahandi udufitiye akamaro. Ariko tumenye neza ko imico y’ahandi niganza uwacu, tuzongera tugushe ishyano nk’iryo twagushije mu bihe bishize ! Kera basozaga ijambo bagira bati ‘Birenge ni wowe ubwirwa !’

Abihayimana bageze mu Rwanda basanga Abanyarwanda bazi Imana y'i Rwanda, bayiyambaza muri buri gikorwa bagiye gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages