Nk’uko abasobanukiwe amateka y’u Rwanda babigaragaza, uko umwami yaturaga ku musozi runaka ni na ko yahasigaga ibimenyetso bitandukanye ndetse ahanini, n’amazina menshi y’aho ageze agakomoka kuri we bitewe n’ibyo ahabonye.
Mu Karere ka Gasabo haracyagaragara ahahoze ibigabiro (urugo) by’Umwami Rwabugili, hakaba harangwa ahanini n’ibiti by’imivumu byabaye inganzamarumbo kuko aho yabaga atuye byari nk’ihame ko ibi biti bihaterwa.
Karegeya Alphonse w’imyaka 74 aganira na IGIHE, yatangaje ko nubwo atarambye imyaka myinshi azi bike ku bigabiro bimwe na bimwe by’Umwamwi Rwabugili muri Gasabo, cyane ko ari na ho hafatwa nk’isoko y’u Rwanda.
Karegeya ati “Ibigabiro bya mbere nzi by’umwami ni aho bita mu Kimana mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza,Uumurenge wa wa Rutunga. Aho ngaho uhasanga imivumu minini cyane kuko ahabaga hari urugo rw’Umwami haterwaga imivumu.”
Karegeya avuga ko ibyo bigabiro ubwabyo bifite ubwirinzi bukomeye kuko ntawatema iyo mivumu yabaye inganzamarumbo ngo agire amahoro
.
Yagize ati “Iyo hagize umuntu ukinisha gutema ibyo bivumu havamo inzoka nini ikamucira nta wundi uyibonye uretse we wenyine; ibyo rero bitwereka ko ibigabiro ari ikirango cy’Ibwami kandi kitagomba gucika.”
Avuga ko impamvu umwami yise “Nyamise” agace kakibonekamo ahahoze ibigabiro bye, ari uko hari inka nyinshi zahataga amase na we akahita “ Nyamise bituruka ku ijambo amase.”
Uyu musaza avuga ko ahari iyi mivumu ari ikirango cy’Ibwami ndetse na n’ubu abaturage badashobora kuyangiza kugira ngo amateka atazazimangatana cyangwa ngo bikururire ibyago.
Yakomeje avuga ko ibindi bigabiro by’Umwamwi Rwabugili biri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gasabo, aho uhasanga ibiti by’ivumu n’iriba rya Rwarurara na ryo ryitiriwe "Iriba rya Rwabugili” kugeza uyu munsi.
Kuri we nta kabura imvano kuko izina Gasabo ryakomotse ku kuba hari ahantu hari abatunzi b’inka cyane hakarangwa ibisabo, ndetse hakaba hari n’ahandi yise i Rutunga biva ku gutunga.



















TANGA IGITEKEREZO