00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutanga inka, gukura ubwatsi, izingiro ry’urukundo mu banyarwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 22 January 2014 saa 02:38
Yasuwe :

Agasozi umuco akandi umuco. Buri shyanga rigira umuco ryihariye, ariko umwihariko w’Abanyarwanda ni uko bahuriye ku ipfundo ribahuza, uho mbere y’umwaduko w’abazungu uwabaga akunze undi yamugabiraga inka. Uwagabiwe na we yibukaga gushima, hanyuma inka yataha hagakorwa ibirori bikomeye.
Mu Rwanda rwo hambere inka yarangaga ubukire, uretse n’ibyo kandi yahuzaga abantu kuko uwakugabiraga yabaga abaye umuvandimwe. Cyari igihango gikomeye hagati y’imiryango. Uwakugabiye waramurahiraga, ndetse (…)

Agasozi umuco akandi umuco. Buri shyanga rigira umuco ryihariye, ariko umwihariko w’Abanyarwanda ni uko bahuriye ku ipfundo ribahuza, uho mbere y’umwaduko w’abazungu uwabaga akunze undi yamugabiraga inka. Uwagabiwe na we yibukaga gushima, hanyuma inka yataha hagakorwa ibirori bikomeye.

Mu Rwanda rwo hambere inka yarangaga ubukire, uretse n’ibyo kandi yahuzaga abantu kuko uwakugabiraga yabaga abaye umuvandimwe. Cyari igihango gikomeye hagati y’imiryango. Uwakugabiye waramurahiraga, ndetse n’umwami Rudahigwa yirahiraga Rwabutogo.

Kubera ko uguhaye inka aba agukunda, ntibigarukira aho; uwagabiwe ajyana ishimwe ari byo bita mu Kinyarwanda “Gukura ubwatsi”. Ibyo byari ukwerekana ko uwagabiwe atari umutindi, ahubwo ari imfura azi gushima kandi azirikana urukundo n’igihango agiranye n’uwamugabiye ndetse no hagati y’imiryango yabo.

Ni muri urwo rwego, mu mpera z’icyumweru gishize, mu mudugudu wa Byenene, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, Muganga Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, Umuyobozi w’Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco (RCHC) yakuriye ubwatsi umusaza Rwenderanya Paul wamugabiye inyana.

Mu gukura ubwatsi haba imisango ikomeye, uhagarariye umuryango wa Rutanga rw’amaboko ati “Musaza Rwenderanya werekanye urukundo ufitiye umuryango, ubwo wakundaga umwana wacu ukamugabira inka y’urukundo. Iki ni igihango gikomeye hagati y’imiryango yacu. Natwe rero twaje kugushimira, tuje gukura ubwatsi.”

Umusaza Rwenderanya ati “Mwana wanjye naguhaye ngukunze, ni yo mpamvu naguhaye inka y’urukundo, uzatunge kandi utunganirwe. Uzarangwe n’urukundo aho uri hose kandi uzagure umuryango.”

Inka ni ikimenyetso cy’umubano mu bantu; abahanye inka baba bahanye igihango, kuko abahanye inka baba babaye umuryango umwe kimwe n’abahanye abageni. Muganga Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste agira ati “Imfatiro zikomeye umuco wa buri shyanga wubakiraho kandi zikawukomerezamo abawusangiye, ni imihango, imigenzo n’imiziririzo. Ushatse gusenya igihugu utagikozeho, wagikura ku mihango, imigenzo n’imiziririzo ni ruto ni ruto umuco wubakiyeho.”

Rutangarwamaboko akomeza agira ati “Guhana inka ni ikimenyetso cy’umubano, ni igihango gikomeye mu banyarwanda, kuko niba umuntu aguhaye inka ni uko afite icyo agushima, aba agukunze, ashaka ko mukomeza mukaba umwe. Ni igihango abantu baba bahanye cyo kub umwe atari ku isano y’amaraso gusa, ahubwo cyane cyane ku isano y’umubano. Kongera gukangura no kwenyegeza igicaniro cyasinziriye cyangwa cyari mu marembera ntibyoroha na gato. Umuryango udafite ibyo wigiraho urayoyoka, igihugu kitagira abakuru kikarumba ari indaro. Umuco ni inking mwikorezi y’iterambere ry’igihugu.”

Mu Bibungo bya Mukinga, ni ho habereye ibirori byo kwakira inka Rutangarwamaboko yagabiwe n’umusaza Rwenderanyi, aboneraho no kumurika indi yahawe na sekuru.

Muzigandonyi Yoweli umusaza w’imyaka 75 y’amavuko witabiriye ibirori, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko ubundi guhana inka bisobanuye urukundo. Agira ati “Ubundi mu Kinyarwanda uwaguhaye inka aba asa n’uwaguhaye umugeni. Inka ni igihango gikomeye mu miryango. Uguhaye inka aba aguhaye ubukire, kandi uwagabiwe yibuka gushimira uwamugabiye. Ni umuco wahozeho kuva kera.”

Ngirababyeyi Jean Damascene w’imyaka 22 y’amavuko, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko kuva amenye ubwenge abantu b’inshuti bahanaga inka, ariko ubu abona bitagikomeye. Agira ati “Ubusanzwe abantu bakundana bahana inka, ariko ubu byarahindutse abantu ntibagihana inka cyane. Ubundi iyo umuntu aguhaye inka, wenga inzoga ugahamagara inshuti zawe n’abavandimwe ukajya gushimira uwakugabiye. Uyu muco ni mwiza abantu bakwiye kuwukomeza.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages