00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutorwa umushinga w’itegeko rihindura ibirebana n’umurage

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 October 2024 saa 10:31
Yasuwe :

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yatangaje ko hagiye gutorwa umushinga w’itegeko rihindura ibirebana n’umurage.

Yabigarutseho nyuma y’ikiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Inteko y’Umuco n’itangazamakuru.

Cyabaye ku wa Gatanu, tariki 25 Ukwakira 2024, ku cyicaro cy’Inteko y’Umuco giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko ari ikiganiro cyateguwe mukwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umurage uri mu majwi n’amashusho, wizihizwa buri mwaka ku wa 27 Ukwakira.

Yavuze ko u Rwanda ruri kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya kane mu gihe ibindi bihugu ari ku ya 20.

Ati “Uyu munsi ni umunsi turi mu bihe byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umurage uri mu majwi n’amashusho wizihizwa buri mwaka tariki 27 Ukwakira mu bihugu byose bigize UNESCO. Mu Rwanda natwe twizihiza uyu munsi, ubu ni ku nshuro ya kane tugiye kuwizihiza.”

Yongeyeho ko wari umwanya mwiza ku bitabiriye wo kungurana ibitekerezo, ku buryo uyu murage wabungwabungwa, ndetse ibisekuru bizaza mu myaka iri imbere bikazabasha kuwubona no kuwigiraho amateka y’igihugu.

Masozera yavuze ko kuganiriza itangazamakuru byari ingenzi, cyane ko hari ibinyamakuru bimwe bikibitse umurage nk’uyu.

Ati “Wabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, cyane cyane kugira ngo tubagaragarize akamaro k’uwo murage n’agaciro kawo, by’umwihariko kugira ngo mudufashe kuwubungabunga [...] ubwo rero bwari ubukangurambaga kugira ngo nibamara kubyumva turebere hamwe uko uwo murage batunze wabungwabungwa neza.”

Yakomeje agira ati “Twifuza ubufatanye kugira ngo umurage babitse bawubike neza, cyangwa se bawutuzanire tube twawubika. Twasanze uwo murage ukwiye gufatwa neza kuko ari isoko y’umuco n’amateka, ugomba kubikwa igihe kireire ku buryo n’ibindi bisekuru bizaza bizawusanga.”

Masozera yavuze ko kuri ubu Inteko y’Umuco yishimira kuba imaze kugira inyubako nziza yo kubikwamo uyu murage ndetse anateguza itegeko rishya rigamije kuwurengera.

Ati “Twishimira ko tumaze kugira inyubako nziza yo gushyinguramo izi nyandiko, icyaburaga ni amategeko y’uburyo byagendamo ku buryo n’inzego za Leta zitunze inyandiko ntabwo zari zizi inzira byacamo n’amategeko abigena.”

Yavuze ko uyu mushinga uri hafi kurangira kandi numara kurangira uzamurikirwa Abanyarwanda binyuze mu itangazamakuru.

Ati “Ubu hari umushinga w’amategeko uri gutegurwa ndetse ugeze mu nzira nziza, navuga ko uri kuri 50%. Tuzawumurika binyuze muri MINUBUMWE. Ni umushinga uzagena uburyo twakira inyandiko, uburyo zikoreshwa ndetse n’uburyo dushobora kuzivanaho. Amategeko ni yo ategurwa muri gahunda ya Minisiteri y’umwaka wa 2024-2025, iryo tegeko rizaba ryarangiye.”

Yavuze ko ubu bamaze gutarura byinshi mu murage, byiganjemo ibiri mu Bubiligi ariko avuga ko iki gihugu cyabahaye ibyo cyashyize mu bubiko bw’ikoranabuhanga kuko bagifite ibibazo by’amategeko ku buryo ibindi batahita babitanga.

Yakebuye abaturage bakerensa inyandiko zitandukanye ku buryo hari bamwe bazifata bakazipfunyikamo ibyo kurya.

Ati “Umuturage usanzwe arasabwa runini. Hari ikibazo twagiye tubona mu bushakashatsi dukora aho usanga hari abaturage bafata inyandiko, ntibumve agaciro kazo. Wajya guhaha babura icyo bagupfunyiramo, akaba ari zo bakoresha. Uyu ni umwanya wo kubabwira ko inyandiko zikwiriye kubungwabungwa kandi bakamenya ko ku rwego rw’igihugu hari urwego rwashyizweho rwo kuzibika neza.”

Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bikoresho nka ‘DVD’ za kera abantu bafite, abashishikariza kuba bazijyana ku Nteko zitarangirika mu gihe zaba zikiri nzima.

Iki kiganiro cyabereye ku Nteko y'Umuco
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo n'itangazamakuru, Inteko y'Umuco yavuze ko yungukiyemo byinshi
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko hari ikiri gukorwa ngo umurage w'u Rwanda uri hanze utarurwe
Umuyobozi w’Ishyinguranyandiko mu Nteko y’Umuco, Uwineza Marie Claude, yavuze ko hari inyandiko, amajwi n'amashusho byamaze kubikwa mu buryo butuma bitangirika
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yatangaje ko hagiye gutorwa umushinga w’itegeko rihindura ibirebana n’umurage
Abari bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerezo beretswe ahashyinguwe n'indi mirage itandukanye
Umuyobozi w’Ishyinguranyandiko mu Nteko y’Umuco, Uwineza Marie Claude, yasobanuraga uburyo umurage ubitse mu bubiko bwabo ubungwabungwa

Amafoto: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages