Kuri uyu wa kane taliki ya 25 Kamena nibwo iki kirango gishya cyamurikiswe mugaragaro, mu karere ka Huye, hamwe mu hari ikigo cy’ingoro ndangamurage cy’u Rwanda, aho hahise hamazumurwa n’ibendera ryacyo.
Alphonse B. Umulisa, umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage mu Rwanda yasobanuye ko guhindura ikirango cy’ikigo cy’ingoro ndangamurage byatewe n’impamvu zitandukanye harimo no kuba icyari gisanzwe ntabusobanuro cyari gifite.
Yavuze ko ikirango gishya gifite ubusobanuro ko abanyarwanda n’abanyamahanga, aho bazajya bakibona hose bazajya basobanukirwa icyo kivuga, by’umwihariko abanyarwanda bakakibonamo.
Yagize ati “ikirango cyariho ntabwo dufite inyandiko zacyo , niyo ziza kuboneka wari gusanga zigamije inyungu ku bazungu cyangwa abanyaburayi; (…) ikirango gishya tugaragaje uyu munsi, ni urugendo dutangiye kugira ngo aho abanyarwanda bazajya babona ingoro ndangamurage cyangwa ahantu ndangamurage hari iki kirango bajye babyiyumvamo”.
Umuliisa yavuze ko kuba ikirango gishya gifite amabara ameze nk’ay’ibendera ry’igihugu bigaragaza neza u Rwanda, avuga ko icyari gisanzwe amabara yacyo ntabusobanuro bwayo bari bazi.
Ati “ibara mwabonagaho ntabwo tuzi uko ryaje, twaranashakishije turabibura, (…) iri rero nitwe ruryitangiye tuzi uko ririho”.
Muri iki kirango gishya usibye kuba kigizwe n’amabara nk’ayibendera ry’igihugu cy’u Rwanda, kigaragaramo n’ikamba ry’umwami.
Dr. Yvan Twagirashema umuyobozi w’inama y’ikigo cy’ingoro ndangamurage mu Rwanda, yavuze ko igihe kigeze ngo ibikorerwa mungoro ndangamurage bijye ahagaragara kandi bitangire no kubyazwa umusaruro.
Ati “ ni ukuvuga ko tugeze igihe, ngo ibikorerwa muri iyi ngoro bijye ahagaragara, abantu bakamenya neza ko ingoro zihari zavuye kuri imwe zikaba umunani, kwambara umwambaro mushya ujyanye n’igihe tubona ari kimwe mu bukungu bw’u Rwanda bufite nk’umuco”.
Ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage mu Rwanda butangaza ko nyuma yaho batangiye gahunda gushyiraho ibirango by’umuco nk’amahembe y’inyambo, amabara atandukanye n’ibindi byatumye umubare w’anyarwanda bahasura wiyongera.
Nubwo inzego zibishinzwe zikomeje guteza imbere ibigendanye n’ahantu ndangamurage mu Rwanda, imibare igaragaza ko ku migabane y’isi itandukanye haboneka imirage igera kuri 981, yanditse ku rutonde ndangamuco rw’umutungo w’isi.
Muri Afurika habaruwe igera muri 88 yonyine ingana na 7%, gusa kugeza ubu Rwanda nta murage n’umwe rufitemo.
Mbere y’imurikwa ry’iki kirango gishya, imirimo yo kuvugurura ibikorwa by’ingoro ndangamurage iri mu Karere ka Huye, ikaba yaratwaye akayabo ka Miliyoni zisagaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO