Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi (IRST) bwemeza ko ibyerekana umuco, ururimi n’amateka y’u Rwanda muri iki kigo bigiye kwegurirwa Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).
Umuyobozi wa IRST, Dr. Jean Baptiste Nduwayezu, yatangaje ko nubwo hataragenwa umunsi nyawo wo kwegurira RALC ubu bushakashatsi, hari gahunda yo kubuyiha ikabugenzura ibufata neza hirindwa ko bwazima kandi ikarushaho kubumenyekanisha.
Nduwayezu yashimangiye ibi ubwo Inteko ya RALC n’intiti zo muri yo zakoraga urugendoshuri muri IRST tariki 09 Gicurasi 2014.
Dr. Nduwayezu yagize ati “Hano muri IRST hakorerwaga ubushakashatsi ku bumenyamuntu, ururimi, umuco n’amateka. Mu rwego rwo gufasha Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kwiyubaka, ibyerekana umuco biri muri iki kigo cy’ubushakashatsi bigiye kuyegurirwa ”.
Ubuyobozi bwa IRST bwatangaje ko iki kigo (IRST) ubwacyo kigiye guhinduka ikigo cy’ubushakashatsi ku byerekeye iterambere ry’inganda mu Rwanda.
Muri uru rugendoshuri, Abanyarwanda bakanguriwe kwita ku kumenya amateka yabo binyuze mu nzira zo gusura ibisigisigi byayo kuko ari imwe mu nzira zafasha gukomeza kuyabungabunga no kurinda ko yazima burundu.
Hagaragajwe kandi ko hakiri umubare munini w’Abanyarwanda bavuga ko batitabira gusura inzu ndangamurage ndetse n’ibyanya nyaburanga bitewe no kudasobanukirwa akamaro kabyo.
Agendeye kuri byinshi biranga amateka y’u Rwanda biboneka muri IRST, Dr. Syprian NIYOMUGABO Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), abona Abanyarwanda bakwiye kumenya agaciro k’ibisigisigi by’amateka.
Dr. Niyomugabo yagize ati: “Muby’ukuri RALC ishinzwe kurengera ururimi, umuco nyarwanda harimo n’amateka ndangamuco. Abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo kumenya ibibakorerwa, cyane biciye muri gahunda yo kubisura nk’uku kuko nibo bigirira akamaro mbere na mbere kandi iyo bigize ingaruka mbi nibo zigarukaho”.
Hari ibizitira Abanyarwanda kwitabira gusura ibiranga umuco nyarwanda
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma batitabira gusura inzu ndangamurage ndetse na hamwe hakigaragara ibisigisigi by’amateka yaranze igihugu n’abagituye, biterwa no kudasobanukirwa aho biherereye n’akamaro kabyo.
Benshi bavuga ko iyo bifuza kubisura bacibwa amafaranga bagahitamo kubyihorera, bityo bakaba basaba ababishinzwe ko bakwiye kwegerwa bagasobanurirwa birushijeho nabo bakabasha kubimenya neza byavamo no kubyitabira.
Umwe mu baturage ati: “Jyewe rwose ibijyanye n’inzu ndangamurage ntabwo mbizi kuko mbona ntacyo byamfasha mu mibereho yajye usibye kunca aamafaranga gusa. Biriya bireba abazungu n’abandi bakire bashaka kwitemberera no kwishimisha jye nshishikajwe no gushakira abana icyo bararira”.
Uyu muturage yavuze ibi agendeye ku banyamahanga bemera gutanga amafaraga kuko baba bashishikajwe n’inyungu babibonamo aho bashobora kuyavuga kurusha beneyo ndetse rimwe na rimwe bakayagoreka.
Nyuma yo gusura amasomero y’ibitabo byanditstwe n’abahanga mu by’umuco n’ururimi barimo Rugamba Cyprien na Alexis KAGAME, herekanwe uburyo abakoroni bahakoreye ubushakashatsi bwagize uruhare runini mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Kugira ngo hamaganwe ubushakashatsi bwimakaje amacakubiri mu Banyarwanda, byatumye ikigo IRST, cyubaka inzu ndangamateka ikusanyirijwemo bimwe mu byifashishijwe mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO