Igitima kidiha nahise ngenda nibaza ibibazo bitandukanye ndetse ntumva ibintu Abanyapolitiki bazigisha abanyamakuru.
Ariko kimwe ntashidikanyagaho ni uko numvaga ntagiye ahantu heza, kuko ishusho yari yaransigayemo ni iyo kwicara mu makoro (amabuye asongoye yarutswe n’ikirunga ), gukubitwa inkoni yitwa rungu, gupfukama, kugendesha inda, kunanizwa nahuriye nabyo muri icyo kigo muri 2009, ubwo narangizaga amashuri yisumbuye. Nari naravuze ko nahasubizwa n’imbaraga zidasanzwe.
Mbere yuko iri itorero ritangira, ndi umwe mu banyamakuru babajije Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rucagu Boniface, ikibazo kigira kiti “Murashaka kujya kumesa ubwonko bw’abanyamkuru bakazagaruka bakora akazi kabogamye? ”
Rucagu yambwiye ko ari uko benshi bibaza maze anyumvisha ko kuba umunyamakuru bidakuraho kuba Umunyarwanda. Naramubwiye nti “iyo ni imvugo y’umunyapolitiki”, ngenda ntanyuzwe.
Tariki ya 03 Ukuboza 2015 yarageze maze nitabira iri torero ryari ryaravuzweho byinshi. Tugenda nagiye ncokoza benshi mu banyamakuru nkababwira ngo intore, bamwe bandebaga nabi, abandi bakansubiza ko ebyiri ari 100. Gusa bagarutse baririmba ngo “Dukenyere dukomeze imihigo irakomeye.”
Kuba kwemeza abanyamakuru kwitabira itorero bitari byoroshye, byemezwa ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, wavuze ko abayobozi bose bari barahiye ubwoba bibaza niba Abanyamakuru bazemera kuryitabira. Ati “Mu myiteguro y’iri torero ryari ryaduteye ubwoba, twumvaga bitazashoboka, umugabo natanga ni Prof Shyaka Anastase (Umuyobozi wa RGB), twagendaga tugira icyizere gahoro gahoro”
Isibo y’intore yahise itangira kugaragaza “intwari n’ibigwari”
Abanyamakuru tukigera i Nkumba, twahawe ikaze n’Umuyobozi w’Ikigo, maze rugikubita nyuma yo guhabwa umwenda wa gisirikari, duhabwa ikizamini kiri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ku mateka no ku itangazamakuru.
Iyo ugeze muri iki kigo bakubwira ko kitwa mu Karere k’Agaciro, mu gihugu cya Rugali (Rwanda) ndetse n’umugabane wa Gicumbi (Africa).
Ubwo byari bimaze kwivanga mu mutwe tumeze nk’abageze ahandi hantu tutamenyereye, bahise batugabanya mu masibo atanu ariyo, Kwihesha Agaciro, Urugerero, Ubunyarwanda, Indashyikirwa n’Icyerekezo maze duhabwa umwarimu w’Umusivili n’umwarimu w’umusirikari.
Nyuma y’amasaha make twari tumaze kumenya impano z’abantu, ishyaka ribaranga n’ibindi maze twitoramo abayobozi b’isibo. Abo bayobozi harimo intore yo ku mukondo (Umuyobozi ), Intore yo ku ruhembe rw’iburyo ndetse n’intore yo ku ruhembe rw’ibumoso bafasha mu miyoborere yayo.
Isibo ifite akamaro kuko niyo ituma abantu bamenyana, bamenya ubushobozi no kuzuzanya kwa bose, kumenya ibigwi bya buri ntore, kugaragaza ibigwari, guhuza impano no kuzuzanya, ica ingeso yo kuba nyamwigendaho, yubaka ubuvandimwe, itera ishyaka ryo kudahigwa mu ruhando rw’amasibo n’ibindi bituma intore zicengerwa n’inyigisho za gitore.
Ikigwari mu isibo gihanishwa kutagira ikicaro mu rungano, kugira ikikuranga gisebetse ndetse ukaba utasoma ku ntango cyangwa ngo ufate ijambo mu nkera y’imihigo.
Abayobozi bakuru mu itangazamakuru nabo bambuwe “Telefoni”
Ubwo twahagurukaga i Kigali twatunguwe no kubona abayobozi b’inzego z’itangazamakuru zitandukanye barimo Arthur Asiimwe ( Umuyobozi wa RBA), Mugabo Justin (Isango Star), Aldo Havugimana(Radio Rwanda), Kakooza Nkuriza Charles (KNC:TV1), Gerald Mbanda (Umuyobozi wungirije muri RGB Ushinzwe Itangazamakuru ), Peacemaker Mbungiramihigo (Umuyobozi wa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru ) bahaguruka i Kigali berekeza mu itorero.
Tugenda benshi bari baziko abo bayobozi bagiye gutoza, bazahabwa ahantu ho kurara hihariye, batazamburwa telefoni ndetse n’ibindi bibatandukanya natwe.
Ku ikubitiro habayeho kwamburwa ibikoresho by’itumanaho (telefoni, mudasobwa n’ibikoresho bifata amajwi) bahera kuri bamwe muri bo, maze benshi bibaza impamvu baje, ariko nyuma y’igihe gito batangira gusingiza icyo cyemezo.
Ibintu byarushijeho kubakomerana ubwo bamwe muri bo bari bagiye baziko hari ibyo kwiyorosa, basanga nta byo, batangira gutanga amatangazo niba hari uwabarwanaho akabatiza icyo kwiyorosa.
Ubuzima bwakomeje kuba kimwe, ushatse telefoni akayitira abarimu mu buryo butoroshye hatitawe ku cyo uyobora cyangwa inshingano ufite.
Kwinjiza intore mu zindi, hibarukwa “Impamyabigwi”
Ni nyuma y’indi mitwe y’Abatoza b’Intore nka Mutima w’Urugo (Abagore), Abashingwangerero (Gitifu b’Akagali) , Indangamirwa (Abiga hanze), Intagamburuzwa (Abarimu ba Kaminuza), Indatabigwi (Abahanzi), Indemyabigwi (Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge (Isonga) n’abandi.
Ijoro rya tariki ya 7 Ukuboza 2014, ryibarutse undi mutwe w’Intore maze zihabwa izina n’icyivugo.
Izo ntore zari zirangajwe imbere n’intore yo ku mukondo, Havugimana Aldo, zimaze kuvunyisha zasabye kwinjizwa mu zindi zigakora umutwe w’intore.
Icyifuzo cyazo cyarumviswe maze Umutahira mukuru Rucagu Boniface agira ati “Kuri ubu muhawe izina ry’Impamyabigwi.”
Nyuma yo guhabwa iri zina izi ntore zahise zihabwa inshingano yo guhamya ibigwi mu Itorero ry’Igihugu, gukosora no kugumana igikwiye, kandi babwirwa ko ibigwi atari aho wakoze (CV) ahubwo ari icyo wakoze cyakugiriye akamaro, kikakagirira abandi n’igihugu.
Izi ntore zahise ziririmba “Urumenesha” maze ziyemeza kuzarangwa n’umuco w’ubutore igihe zizaba ziri ku rugerero.
Umurage w’ijambo wabaye gukunda Igihugu no kureba inyungu rusange
Ahagana isaa yine za mu gitondo, nyuma yo kwiyereka nibwo kajugujugu yabaga igejeje ku kibuga cy’Agaciro ku minsi itandukanye, abatoza b’intore nka Gen James Kabarebe, Gen. Patrick Nyamvumva baje guha impanuro “Impamyabigwi”.
Abatanze ibiganiro bose bibukije intore ko nta wukwiye gutatira igihango ngo anyuranye n’icyerekezo Abanyarwanda basangiye, bibutswa ko inyungu z’Igihugu ziruta iz’umuntu ku giti cye.
Bakunze gutanga urugero kuri Perezida Paul Kagame, wari waragiye kwiga yakumva ko urugamba rukomeye agasiga byose akagaruka gutabara Igihugu atakuriyemo.
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yagaragaje ko kuba benshi mu Banyarwanda bumva ko Igihugu ntacyo kibabwiye biva ku mateka y’ubuhunzi, ivangura n’ibindi bituma abantu bihandagaza ntibahe agaciro umutekano w’umuntu ku giti cye (Physical Security), w’intekerezo (Mental Security), n’uwigihugu kandi ari ibintu buri mu Nyarwanda wese n’umunyamakuru adakwiye gukinisha.
Avuga kandi ko ivangura ryakoreshejwe mu gucamo ibice Abanyarwanda, abantu batitonze ryakongera rikagaruka kuko amateka ahinduka gahoro gahoro kandi abarizanye ntaho bagiye.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, na we yavuze ko umunyamakuru na we akwiye guharanira icyubaka Umuryango Nyarwanda kurusha ikiwucamo ibice.
Ati“Niba ukora itangazamakuru ugamije gusenya ibyo tumaze kugeraho icyo gihe uba unyuranyije na bya byifuzo byinshi duhuriyeho nk’Abanyarwanda…Mukwiye kuzirikana ko ibyo mukora biba bifitiye akamaro benshi.”
Minisitiri Kaboneka yavuze ko inyungu z’Igihugu zitabangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Yavuze ko Abanyamakuru bakwiye kwishakamo ibisubizo bagateza imbere uru rwego (Itangazamakuru) rwasigaye inyuma bigaragara.
Imyitozo ngororamubiri, imikino gakondo, kwiyereka, imikorongiro
Mu itorero ry’Igihugu intore zitozwa mu buryo butandukanye harimo, inyigisho z’amateka no gukunda u Rwanda, imyitozo ngororamubiri, kwiyereka (Parade), gutarama no guhiga.
Umunsi ubimburirwa n’imyitozo yo kwiruka mu rukerera, igakurikirwa n’akarasisi ka gisirikari n’ibindi bitandukanye kugeza ku masaha y’umugoroba mu nkera y’abahizi.
Mu mikoro ngiro yakozwe harimo kwambuka uruzi, inzira y’inzitane, kurandata utabona no gusigasira igisenge. Imikoro yose yashushanyaga uburyo Abanyarwanda bakwiye gukoresha amikoro macye bakagera kuri byinshi.
Gusa iyi mikoro ngiro yakorerwaga mu masibo yasabaga gutekereza cyane, guhana ibitekerezo ndetse ukaba utayitsinda udakoreye hamwe n’abandi.
Inkera yo gutarama no guhiga
Mu masaha akuze, Impamyabigwi zagiraga ibiganiro byimika umuco wa guhanga ndetse zikanahiga ibyo zizakora ubwo zizaba ziri ku rugerero.
Mu guhiga, Impamyabigwi ziyemezaga gucigatira u Rwanda mu biganza, zigafatanya kurwubaka no kugarura ishyaka n’ubutwari mu bana b’u Rwanda, bizatuma amahanga arwita isimbi.
Mu nkera y’imihigo, impamyabigwi ziyemeje kwimura ingamba zigakora itangazamakuru ry’umwuga kandi rikora mu nyungu z’u Rwanda.
Ibi babihuzaga n’ibitekerezo shusho bakoze kigaragaza uko bazakira Inama Nyafurika y’Itangazamakuru izabera mu Rwanda mu Ugushyingo 2016. Muri iyo nama bahize ko bazaba baramaze kubaka ikigega gifasha itangazamakuru, gukora itangazamakuru ry’umwuga, guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, kunoza no gutokora ururimi gakondo, gukorera hamwe no kwimakaza umuco mwiza w’ubutore.
Kuri uyu munsi Nyafurika nibwo hazaba ijoro ry’imihigo maze Abanyamakuru bakereka urungano icyo bamariye u Rwanda.
Bashimishijwe n’uko batabakoropye ubwonko
Abanyamakuru basanze itorero rigamije gutanga umusanzu waryo mu gufasha gukemura cyane cyane ikibazo cy’imyumvire n’imyitwarire no gufasha guhindura imikorere idashimishije hashingiwe ku ndangagaciro zo mu muco Nyarwanda, mu gihe benshi bari bazi ko itorero rigamije kubamesa no kubakoropa mu bwonko.
Ikindi cyashimishimishie Impamyabigwi, ni uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yazemereye kuzabasabira umwanya bakabonana n’intore izirusha intambwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Nyuma yo kugenzura iri torero, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, wari umusuzumyi mukuru kimwe n’abandi yahaye impamyabigwi amanota 99,9. Aya manota yaturutse mu mukoro witwa Kora ndebe (washushanyaga uko Inama Nyafurika w’Itangazamakuru izagenda muri 2016). Maze avuga ko nta wundi mutwe w’intore urazirusha amanota mu Itorero ry’Igihugu.
Uyu mukoro uba abayobozi bose b’ikigo bahawe ikiruhuko maze Abanyamakuru bakishakamo ubushobozi bwose bagategura uyu munsi kuva ku mushyitsi mukuru kugeza ku mu polisi uzacunga umutekano.
Ikindi ni uko bamwe mu banyamakuru bashimishijwe no guhabwa imyitozo ngororamubiri ndetse basobanukirwa n’akamaro kayo.
Umunyamakuru, Jean Daniel Sindayigaya, yagize ati “Urabona ko akaboko kamaze kuba ingiga, agatuza ni amatuza, ku buryo numva wese nikwije ubu nzagenda numva nkandagiye mpamye."
Imikino ngororamubiri intore zikora haba harimo n’iya gakondo nko gusimba urukiramende, kunyabanwa, guhana agati, gukurura umugozi n’indi yatumaga amasibo ahiganwa.
Ikindi cyasusurukije intore ni televiziyo “Agaciro TV” iba ikurikirana amakuru n’utuntu dutangaje twaranze intore muri ako karere k’Agaciro.
Ikiganiro cya Tom Ndahiro cyabashenguye umutima “Impamyabigwi”
Mu itorero Intore zigishijwe gushima no kunenga kandi byose bigakorwa mu kuvugisha ukuri ari yo mpamvu bashimaga uwabahanuye, bakanengera ahirengeye uwabababaje.
Ibiganiro byinshi bahawe byabahaye kwaguka mu bitekerezo kandi bakagira akanyamuneza ukabibona.
Gusa ku wa 6 Ukuboza 2015, Umushakashatsi Tom Ndahiro yatanze ikiganiro kigendanye no guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, maze kibashengura umutima karahava.
Mu ijwi rifite ubukana, rishyira mu majwi ibinyamakuru byandika kuri internet, Umushakashatsi, Tom Ndahiro, yavugiye ahirengeye ko bimwe muri ibyo binyamakuru bisubiza igihugu inyuma.
Ati“Ibinyamakuru byandika byabaye umuyoboro wo gukwirakwiza ibitekerezo bihakana bikanapfobya Jenoside. Nabisubiramo kandi nabisubiramo.”
Yanenze kandi Abanyamakuru bangiza ururimi rw’Ikinyarwanda, bavanga indimi, cyane abakora mu makuru y’imikino n’imyidagaduro.
Gusa icyatumye bijujuta cyane ni uko mu gusoza yabasezeranyije ko agiye guhagurukira ibi binyamakuru ashize amanga nk’uko yanabikoze kuri BBC kuri ubu itacyumvikana mu Rwanda.
Benshi mu Banyamakuru bavuze ko ayo magambo atari akwiye cyane ko itorero ryari ugushakira hamwe umuti w’ibibazo, ritagamije gusesereza, kwitana ba mwana n’ibindi.
Email:[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO