00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahari Igicumbi cy’Intwari hagiye guhindurwa Inzu Ndangamurage

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 20 November 2015 saa 12:39
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe ruratangaza ko ibikorwa byakorerwaga ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda bigiye kwagurwa.

Ubwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yasuraga uru rwego, yagejejweho umushinga uteganyijwe wo kuvugurura Igicumbi cy’Intwari, hakagirwa ahantu hasurwa hakwigirwa umuco w’ubutwari, gukunda igihugu, kwitangira abandi, ubumuntu,n’izindi ndangagaciro zishamikiye ku butwari.

Minisitiri Uwacu yashimye iki gikorwa ashimangira ko ibyo Intwari z’u Rwanda zakoze bikwiye kwigirwaho na benshi dore ko Ubutwari ari kimwe mu by’ingenzi bifasha igihugu kwiyubaka.

Ati ” Mu 1995, umwaka umwe gusa Jenoside yakorwe Abatutsi irangiye hashyizweho Komisiyo ishinzwe gutoranya Intwari z’Igihugu. Icyo gihe n’ubwo hari byinshi cyane byihutirwaga, ariko muri byo harimo no kwimakaza idangagaciro z’ubutwari”.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Habumuremyi Pierre Damien yavuze ko mu bindi uru rwego ruteganya gukora harimo gushyingura mu cyubahiro Intwari zaguye mu gitero cy’Abacengezi cyabereye mu ishuri ryisumbuye rya Nyange ku wa 18 Werurwe 1997.

Yavuze ko imirimo yo gutegura aho bazashyingurwa yatangiye ndetse hakazagirwa igicumbi cy’Intwari naho ishuri rya Nyange rikagirwa site y’ubutwari izigisha by’umwihariko ubwitange bushingiye ku gukunda igihugu no kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Minisitiri Uwacu yashimye ibimaze kugerwaho n’uru rwego n’ibiteganya gukorwa, arusaba gukorana ubwitange, kuba abambere mu kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu.

Igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali naho Intwali z’u Rwanda zigabanyijemo ibyiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Pierre Damien Habumuremyi uyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages