Umuco nyarwanda urangwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo ibitaramo, imbyino n’imikino. Muri yo imwe ntigikinwa mu gihe usanga iba ifite ibisobanuro bibumbatiye umuco nko gukirana, kurasa, gusimbuka urukiramende, igisoro n’ibindi.
Umukino wo kurasa imyambi wasangaga kera barayigiragaho iby’umuco no kumenya gutabara urugamba mu gihe cy’Abami. Wasangaga no mu buzima busanzwe abana bagonda ibiti bingana n’inkoni bakabizirikaho umurunga maze bagashyiraho agati kagororotse bakarushanwa guhamya ahantu runaka. Yabaga ari umukino abana bakundaga, gusa kuri ubu usanga bamwe mu babyiruka batayizi kuko hagiye haza indi mishya, maze iyari isanzwe ikagenda yibagirana cyangwa idahabwa agaciro.
Umukino wo kurushanwa kurasa hakoreshejwe umuheto wateye imbere mu bihugu by’amahanga; usanga bafite ibibuga byabugenewe bidasaba amafaranga menshi. Uyu mukino ukunze gukinwa mu mikino ya olimpike, aho yitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi, gusa nta Munyarwanda n’umwe wari wahagararira u Rwanda muri iyi mikino agiye kurashisha umuheto nk’uko ibindi bihugu byohereza ababihagarariye, nyamara mu muco nyarwanda harabagamo kurasa.
Bigaragara ko uyu mukino wo guhamya intego, uramutse witabiriwe gukinwa mu Rwanda, watezwa imbere maze nawo ukazamura siporo.
Uyu mukino ntugira imipaka ku bawukina
Ukinwa n’abana, urubyiruko n’abakuze. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko ari mwiza ku bakuze kuko udasaba imbaraga myinshi, kandi uwukina aba atuje ari umwe umwe nta kuvundana.
Bemeza ko kuba mu Rwanda hakinwa uyu mukino, byakwiyongera mu mikino yindi isanzwe ikinwa, kandi bigatuma buri wese yisanga mu mukino akunze kuko abantu bose baba badakunze imikino isa n’igaragara cyane muri iki gihe.
Didier Mucyo yagize ati: "Njye nkunda gukina Basket Ball, ariko mbona imikino myinshi kuri televiziyo mpuzamahanga, nkabona n’inaha ihari itabura abayikina. Muri yo usanga harimo ishimishije inasekeje itaba ino kandi ubona ibibuga byayo no kuyikina bidahenze."
Imikino nk’iyi n’ibibuga byayo byafasha abasura u Rwanda kubona aho bidagadurira dore ko baba bakina imikino itandukanye. Byanafasha kandi muri gahunda za siporo zihora zishishikarizwa Abanyarwanda mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza. Yanafasha mu bihe by’ibiruhuko ku banyeshuri.


















TANGA IGITEKEREZO